RFL
Kigali

Aime Uwimana (Bishop w'abahanzi) yanyuzwe bikomeye n’imiririmbire ya Don Moen ahita asaba Imana ikintu gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2019 12:49
0


Aime Uwimana ni umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse benshi bamufatiraho icyitegererezo. Azwi cyane ku izina rya Bishop yahawe n'abahanzi bagenzi be aho bamufata nka Bishop wabo. Aime Uwimana yavuze amagambo akomeye nyuma y'igitaramo cya Don Moen.



Aime Uwimana ari mu bantu amagana bitabiriye igitaramo 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' cyatumiwemo icyamamare Don Moen. Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019. Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ni umunyamerika w'icyamamare Don Moen, Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus na Levixone wo muri Uganda.


Aime Uwimana mu gitaramo cya Don Moen

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aime Uwimana yadutangarije ko yashimishijwe cyane n'igitaramo cya Don Moen. Yanadutangarije isomo buri muhanzi akwiriye kwigira kuri Don Moen. Yagize ati: "Ewana kiriya gitaramo cyanejeje pe. Icyanshimishije cyane ni uko ntabwo yari just performance ariko yatuyoboye mu mwanya wo kuramya Data Imana. Ikindi twamwigiraho ni uko nkurikije ubuhamya bwe, worship ni life style ye, no kwandika indirimbo ze abijyanisha n'ubuzima bwe bwa buri munsi (ari real). Bituma agira umwihariko kuko umuntu wese abaye we, worship yagira imbaraga."


Don Moen mu gitaramo cy'amateka yakoreye mu Rwanda

Akiva mu gitaramo, Aime Uwimana yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo yakuye mu gitaramo cya Don Moen. Yavuze ko yaryohewe cyane. Yatangariye umuramyi Don Moen unyuza ubuzima bwe mu ndirimbo. Aime Uwimana yahise asaba Imana ikintu gikomeye mu gihe cyose azaba akiriho Kristo ataraza. Akoresheje Instagram Aime Uwimana yanditse ati:

"Ooooh Tonton Don, sungebakiya tu tunafanya overnight?! Mbega uburyohe mu kubaho kw'Imana, mbega umuramyi unyuza ubuzima bwe mu ndirimbo. Nahise nisabira Imana ngo nishima ko nzaba nkiriho Kristo abaye ataraza, imvi zanjye nanjye zizabe uruyenzi ndushaho kuyiramya no kuyicurangira. This was a worship experience kabisa! Kuri piano wenyine, akanyuzamo na ka semi playback ariko anointing yo yari live hhhh...#Hallelujah"


Ubutumwa Aime Uwimana yanyujije kuri Instagram avuga ku gitaramo cya Don Moen


Aime Uwimana mu gitaramo cy'amateka aherutse gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND