RFL
Kigali

Aime Uwimana yahawe igikombe cyihariye na Chryso Ndasingwa- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2024 12:45
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome [Chryso Ndasingwa], yahaye igikombe cyihariye umunyamuziki Aime Uwimana ufatwa nka ‘Bishop w’abahanzi’ amushimira uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bagenzi be mu muziki wa Gospel n’ivugabutumwa rye ryogeye hose.



Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’ ari mu baramyi baririmbye mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 muri BK Arena, uyu muhanzi yamurikiyemo Album ye ya mbere “Wahozeho”.

Mbere y’uko ahamagarwa ku ruhimbi, ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bavugije akaruru k’ibyishimo bamushimira uruhare rwe mu guteza imbere Gospel. 

Ageze ku ruhimbi, yumvikanishije ko biteye ishema kuri we, kuba yaririmbye mu gitaramo Chryso Ndasingwa ‘umuramyi utanga icyizere’.

Ubwo yari asoje kuririmba yitegura kuva ku rubyiniro, yasanganiwe na Chryso Ndasingwa afata umwanya wo kumushimira mu ruhame. Uyu musore yavuze ko yakuze afatira urugero ku bikorwa bya Aime Uwimana, ku buryo atabona icyo amuha mu kumvikanisha ishimwe afite ku mutima we.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko yahaye igikombe Aime Uwimana kubera impamvu nyinshi, zirangajwe imbere no guteza imbere umuziki wa ‘Gospel’. Ariko kandi avuga ko yari yateguye indi mpano.

Ati “Nari nateguye indi mpano ariko abantu bose mwabonye natumiye hano ni abantu nkunda, ni abantu ubabajije tubana ubuzima bwa buri munsi. Aime rero nakuze mpubona nk'urugero rwiza, mbona yubashywe kurusha abakozi b'Imana benshi hano, rero nagize amahirwe yo kunyemerera kuririmba mu gitaramo cyanjye. Ndavuga nti aha niho ngomba kumushimira mu ruhame."

Yavuze ko kenshi abakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Gospel bashimirwa iyo bageze mu zabukuru cyangwa se habaye ibindi bikorwa, ariko kuri we yatekereje kumushimira hakiri kare ashingiye no ku kuba indirimbo ye 'Muririmbire uwiteka' yaramufashije mu rugendo rwo kwakira agakiza. Chryso Ndasingwa yavuze ko 90% by'indirimbo baririmba mu rusengero 'Aime Uwimana yazigizemo uruhare'. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aime Uwimana yavuze ko yakozwe ku mutima n’igikombe yahawe na Chryso Ndasingwa binyuze mu ijwi ry’Imana.

Ati “Namushimiye! Kandi igihe cyose mpora mvuga ko ni umugisha, ni byiza guhabwa cyangwa kugira ibyo ukorerwa. Biba ari umugisha ukomeye n’ubuntu butangaje, kuba Imana yashima gukoresha umuntu mu bushake bw’ayo, kuko n’iyo iba yabishimye, mu bushake bw’ayo, mu butumwa bw’ayo bwinshi kuba yashima ko ngira abo mbera umugisha. Rero, ndamushima cyane.”

Aime Uwimana yavuze ko ashimishwa no kuba Chryso Ndasingwa avuga ko yamubereye umugisha mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi intambwe atera azirikana ko yabaye urufatiro rw’ubuzima bwe mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Uwimana yavuze ko umugisha atari icyo uhabwa gusa, kuko umugisha ukomeye ari ukubera umugisha undi muntu. Ati “Ndabishimira Imana rero! Iteka iyo abahanzi nk’aba bari kuzamuka, iyo bambwiye bati waradufashije mu gukora uyu murimo, numva binshimishije ko Imana yashimye ko nkora uyu murimo mu buzima bw’abo.”

Yavuze ko iki gikombe yahawe cyimwibutsa ‘kubera umugisha undi muntu’. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko Chryso Ndasingwa afite umutima wo kuramya, kandi amubona nk’umusore ufite umuhate wo gushaka kumenya byinshi.

Yavuze ko Chryso afite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana. Ati “Afite umutima wo gukunda kuramya Imana, ntakabuza azagera kure. Nizere ko iyo ufite uwo mutima, ukagira n’umutima ukunda kuramya, ntakabuza ugera kure. Wiga, ukosora ibitagenda neza, ibitagenda neza ushyiramo imbaraga, afite imbaraga, ku buryo nizera ko izagera kure hashoboka, nakomeza gukora uko ari gukora.”

Chryso Ndasingwa yahaye igikombe Aime Uwimana amushimira guteza imbere Gospel ndetse n’abahanzi bakizamuka/ Ifoto: Mugwiza Olivier-TNT







Aime Uwimana avuga ko afite ishimwe ku Mana yamushoboje kuba ikiraro cy’abandi



Uwimana yavuze ko kubera umugisha abandi ari cyo gisobanuro nyacyo cy’umuntu



Uwimana yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Muririmbire Uwiteka’ 




CHRYSO NDASINGWA YAVUZE IMPAMVU YAHAYE IGIKOMBE AIME UWIMANA

">

Kanda hano urebe igitaramo cya Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album 'Wahozeho'

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND