RFL
Kigali

Aime Uwimana yasohoye indirimbo nshya 'Sogokuru' yanditse akuye inganzo ku gutozwa n'Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2019 20:21
0


Aime Uwimana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sogokuru' yanditse akuye inganzo ku gutozwa n'Imana. Yavuze ko hari ubwo Imana inyuza abantu ahantu hagoye ku bwo kubatoza kuba ingabo za Kristo nyazo.



UMVA HANO INDIRIMBO 'SOGOKURU' YA AIME UWIMANA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Aime Uwimana yadutangarije ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo 'Sogokuru' anadutangariza ubutumwa nyamukuru yifuje gutambutsamo. Yagize ati "Natekerezaga ku gutozwa n'Uhoraho, hari ubwo Imana itunyuza ahantu hagoye ku bwo kudutoza kuba ingabo za Kristo nyazo, nyamara iyo turi muri ibyo bihe byo kugeragezwa ntabwo biba byoroshye, hari ubwo tuba dusa n'abagoswe n'amazi, umuyaga ari mwinshi, imbeho y'ubuzima, bisobanuye ko nta gasusuruko k'ubuzima kaba gahari, kandi twanze kunyura muri ibyo bihe neza ntitwaba ingabo z'Uhoraho."


Aime Uwimana yunzemo ati: "Kuko aho ni ho dutorezwa, ikindi iyo bikaze cyane baracana tukota tugasusuruka, Imana iratworohereza maze hakavamo amashimwe....Igice cya kabiri mba nshaka kuvuga ko n'utabashije n'uwumva ikirenge cye cyenda gukuka Kristo ntawe asubiza inyuma, umusanze wese aramusana agasubirana." Aime Uwimana ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel ndetse by'akarusho abahanzi benshi cyane bamufaturaho icyitegererezo, ibyatumye banamubatiza akazina ka 'Bishop'. Ni umuhanzi w'umuhanga cyane mu myandikire n'imiririmbire. Kuri ubu rero uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Sogokuru' iri mu njyana Gakondo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SOGOKURU' YA AIME UWIMANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND