RFL
Kigali

Ali Kiba yashimye abamutabaye mu rupfu rw’umubyeyi we washyinguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 8:24
0


Umunyamuziki Ali Kiba yashimye bikomeye abantu bose bamubaye hafi mu rupfu rw’umubyeyi we Abdukiba (Ise) witabye Imana kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, aguye mu Bitaro bikuru bya Muhimbili biherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.



Ku gicamunsi cy’uyu wa kane ni bwo umubyeyi we yashyinguwe n’ibihumbi by’abantu bifatanyije n’uyu muryango mu kababaro. Millardayo yandikirwa muri Tanzania, yavuze ko se wa Ali Kiba yashyinguwe mu irimbi rya Kisutu riri mu Mujyi wa Dar es Salaam, mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Dr. Kigwangala, Mr Blue, Dully Syeks, Son FA n’abandi.

Umubyeyi wa Ali Kiba washyinguwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, yagize ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu muhango wo gushyingura umubyeyi wanjye ndetse n’abandi bose batabashije kuboneka. Njyewe n’umuryango wanjye turishimye kandi turasaba Imana guha iruhuko ridashira umubyeyi wacu Imana imwicaze muri Paradizo. Nyagasani atwongerere kwihangana muri ibi bihe bitoroshye.”

AMAFOTO:

Se wa Ali kiba yashyinguwe.

Ali kiba yakomeje na benshi

Ali kiba yashimye abamutabaye mu rupfu rw'umubyeyi we

AMAFOTO: MILLARDAYO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND