RFL
Kigali

Aloys Habi ukunzwe mu ndirimbo "Mbitse inyandiko" yasohoye iyo yise "Ibiryo by'Ibwami" anateguza izindi yakoranye n'ab'amazina azwi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2022 22:44
0


Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] wavutse afite ubumuga bwo kutavuga akanavukira amezi 12, arakataje mu gukorera Imana abinyujije mu kuyivuga ibigwi mu muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana.



Uyu musore w'impano ikomeye mu kuririmbira Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Mbitse inyandiko" yakunzwe bikomeye na benshi barimo Senderi International Hit utarasibaga kuyisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu Aloys Habi yashyize hanze indi yitwa "Ibiryo by’ibwami" ikebura abasenze Uwiteka yabazamura bakibagirwa uko batakambiraga Imana ngo ibarengere mu iminsi mibi. 

Uyu muhanzi asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, imivugo n’ibisigo aho agenda yandikira abahanzi batandukanye indirimbo ari na ko nawe agenda akora ize ku giti cye. Indirimbo ze zose, zihurira ku kuba zanditse neza cyane kandi kandi zuje ubutumwa bwiza.

Aloys Habi yabwiye inyaRwanda.com ko ashyize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukebura abageze ibwami bakadamarara bagatangira no kwiyanduruisha ibyo kurya byaho bihumanye.

Yagize ati “Iyi ndirimbo irabwira abantu batitirije Imana bagasenga ubutitsa, yamara kubasubiza bakibagirwa ndetse bakagwa bagasubira inyuma, ntibibuke uko basengaga".

Arakomeza ati "Nakuye inganzo mu gitabo kiboneka muri Bibiliya muri Daniel 1:8 hari abasore tuhabona bajyanywe bunyago ibwami ariko bagambirira mu mitima yabo ko bataziyandurisha ibyo kurya byaho kuko byabaga byaterekerejwe ibigirwamana".

Arasaba abantu bakunze indirimbo ye yitwa "Mbitse inyandiko", gukunda iyi nshya abazaniye yitwa "Ibiryo by’ibwami". Yanabasabye ko bayiyumvamo bagaca bugufi bagahinduka bakongera kwegera Imana nka mbere.

Uyu muhanzi avuga ko akomeje gukora n’izindi ndirimbo, akaba yiteguye kuzishyira hanze mu bihe bya vuba. Muri izo ndirimbo yateguje harimo n’izo afatanije n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye, akaba yarazikoze mu rwego rwo kwagura umuziki we hirya no hino ku isi.


Aloys Habi yamenyekanye mu ndirimbo "Mbitse inyandiko"


Aloys Habi yasohoye indirimbo "Ibiryo bw'Ibwami" 

REBA HANO INDIRIMBO "IBIRYO BW'IBWAMI" YA ALOYS HABI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND