RFL
Kigali

AMAFOTO: Mango Telecom itanga Internet ya 4G yazanye telephone n’ibindi bikoresho byo kwihutisha itumanaho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/07/2019 17:48
5


Mu kurushaho koroshya itumanaho, kompanyi ya Mango Telecom yabyoroheje mu gutanga internet ya mbere ku isi inyaruka kandi ikora hose yo mu bwoko bwa 4G ku biciro byiza ndetse bakaba bagabye amashami hirya no hino mu mujyi wa Kigali.



Mango Telecom ni company itanga service za Internet ya 4G ihendutse kandi itarangira ikaba ikora mu Rwanda hose. Yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2018. Icyicaro cyabo (Head Quarter) giherereye mu nyubako ya T2000 mu mujyi wa Kigali.


Mango Telecom igira Internet yihuta cyane ya 4G

Umwihariko wa Mango Telecom ni uko babafitiye bimwe mu bicuruzwa mutasanga ahandi nka Telephone nziza kandi zihendutse zitanganwa na Internet ya 4G y’ubuntu imara amezi 3.



Telefone wasanga muri Mango Telecom bakaguha na Internet ya 4G y'amezi 3

Muri Mango Telecom kandi bafite Router zikoreshwa mu gutanga Internet haba mu ngo z’abantu, mu biro, ndetse n’utundi dukoresho ngendanwa aho wakoresha internet aho waba ugiye hose ukitwaza Router Device itwaritse neza cyane.



Bafite Router zo mu biro, izo mu ngo z'abantu n'izigendanwa ugahorana Internet ya 4G

Iyi kompanyi, kuri ubu ifite amashami hirya no hino mu mujyi wa Kigali: i Remera mu nyubako ya Remera Corner, i Nyamirambo kuri 40, ku Gisozi hafi y’agakiriro na Kibagabaga. Si aho gusa kuko hiyongereyeho n’andi mashami yo mu ntara , hari i Musanze, Huye, Rubavu, Kayonza na Rusizi.


Aho Mango ikorera mu nyubako ya Remera Corner

Uwakwifuza kumenya byinshi kuri Mango Telecom, yabasanga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bakoresha. Twitter: Mango Rwanda, Facebook: Mango Telecom Rwanda, Instagram: Mango Rwanda, Whatsapp: 0786666666. Ushobora no kubahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2550. Mukomeze kuryoherwa na Internet ya 4G itangwa na Mango Telecom.


Aho Mango ikorera muri GP, 4G Square

ANDI MAFOTO:


Kanda hano urebe andi mafoto y'aho Mango Telecom ikorera



Muri Mango batanga serivise nziza ku bakiriya



Kanda hano urebe ibicuruzwa na Service muri Mango Telecom batanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo4 years ago
    Iyi Mango kbsa iziye igihe , internet yayo ndayikoresha ibyo bavuga nukuri pe irihuta ,inyorohereza akazi ubu nabiwanjye bose mbarangirayo .
  • Shyaka 4 years ago
    Mbashimiye service muduha kbsa ni nziza wongeyeho inyuguti ya cyane ,nkaba nifuzaga kubabaza niba nta nzira mwashizeho yo kuba Abantu bifuza ibikoresho byanyu bya network ntakuntu mwabibaha mu byiciro??.thx
  • Shema4 years ago
    Ibiciro bihagaze bite? Iminara yanyu ikora no mu ntara? Mwaduha umurongo twahamagara ho tukabaza ibyo twifuza kumenya? Murakoze
  • Alice3 years ago
    Mbashimiye kubwa service nziza mutanga
  • ntakirutimana emmanuel2 years ago
    basaza KBS twaremeye nubwo waba utuye ikuzimu umuyoboro wa 4G umugeraho njye nuzabavuga nabi tuzarwana





Inyarwanda BACKGROUND