RFL
Kigali

Amafoto y’igitaramo “Campus Outreach Gospel Concert“ Assiel Mugabe yakoze ashyigikiwe bikomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 14:10
0


Assiel Mugabe umuririmbyi, umucuranzi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2019, yakoreye muri IPR Kigali asanzwe anigishamo. Muri iki gitaramo yashyigikiwe n'abo mu muryango we, inshuti, abanyeshuri n’abandi.



Mugabe Assiel yari amaze iminsi mu myiteguro y’igitaramo yise “Campus Outreach Gospel Concert “ yahurijemo itsinda ry’abaririmbyi rikomeye, New Melody, Serge Iyamuremye, Prayer House Band na Kalimba Julius. Yateguye iki gitaramo afite intego yo kujyana ubutumwa bwiza muri kaminuza. Yagikoreye kuri IPRC Kigali ahazwi nka ETO Kicukiro.

Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoze akiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ; yaririmbye indirimbo “ Arangose “, ”Urera“, “ Uri Umwami “, “ Inzira “, “ Ndidegembya “ n’izindi. Mugabe usengera mu Itorero Methodiste Libre, yabwiye itangazamakuru ko ibitaramo nk’ibi azakomeza kubikorera muri kaminuza zitandukanye.

Yavuze ko ateganya gukomereza i Butare mu mezi atandatu ari imbere. Yavuze kandi ko agiye gutangira gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo yakoze ndetse no gukora izindi ndirimbo. 

Assiel Mugabe yakoze igitaramo gikomeye.

Yazamuye icyubahiro cy'Imana.

Yari ashyigikiwe, anaturwaho umugisha.

Itsinda Prayer House Band ryaririmbye muri iki gitaramo.

Olivier Kavutse.

Serge Iyamurmye yaririmbye muri iki gitaramo.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND