RFL
Kigali

Amatike yo kwinjira mu gitaramo 'Christmas Celebration Concert' cyatumiwemo Gaby Kamanzi na Healing yageze hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2018 10:20
0


'Christmas Celebration Concert', ni igitaramo gikomeye cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'inshuti zabo ziri mu Rwanda gusoza umwaka wa 2018 bari mu bihe byo kuramya Imana. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yageze hanze.



Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatatu tariki 26/12/2018 kibere muri Kigali Convention Center. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Cyenda n'igice z'amanywa. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo; Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi na Healing Worship Team. 

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi azaririmba mur iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo birasaba kugura itike y'ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000Frw). Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri ik gitaramo yamaze kugera hanze nk’uko Inyarwanda yabitangarijwe n’abari kugitegura. Amatike kuri ubu ari kuboneka i Masoro kuri Restoration church. Ushobora no kubona itike uhamagaye iyi telefone igendanwa; 0784939286.

Healing worship team

Healing Worship Team izaririmba muri iki gitaramo

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye yatumiwe muri iki gitaramo

Arsene Tuyi

Arsene Tuyi azaririmba muri iki gitaramo

Igitaramo cya Noheli

Igitaramo gikomeye kigiye kubera muri Kigali Convention Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND