RFL
Kigali

Amb.Nyirahabimana Soline yifatanyije na 'Famille Espérance’ kwizihiza isabukuru y'imyaka 7 atanga impanuro ku bashakanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/12/2019 21:44
0


Famille Espérance’(FAES) yizihije isabukuru y'imyaka 7 ibayeho mu birori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri Amb.NYIRAHABIMANA Soline, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n'abandi banyuranye.



Umuryango ni ishingiro kamere y'imbaga y'abanyarwanda. Muri ibi bihe havugwa ibibazo bitandukanye byugarije ingo bikanabangamira iterambere ryazo. Umuryango FAES watangijwe na Soeur Immaculée Uwamariya kugira ngo ubungabunge ubuzima bw'ingo zaba izibarizwa muri uyu muryango cyangwa ababagisha inama za buri munsi.

Muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 7 FAES imaze ibayeho, Amb.NYIRAHABIMANA Soline, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yatanze impanuro ko kibazo gikomeye kiri mu muryango abanyarwanda batagomba kwirengagiza kuko kiri kwangiza imibereho y'umuryango. Yagize ati:

Ubushakashatsi bwerekanye ko 50% za Mariyage zikorwa zirangiza abashakanye batandukanye, ntabwo ngira ngo tubyoroshye ibyacu bibazo dufite, ariko ubu bwo ni mureke dukumire bitagana iyo nzira, kubera y'uko, abana bacu, urubyiruko n'abandi kenshi ubu si twebwe bakireberaho gusa.
Si n'umuryango nyarwanda bakireberaho gusa bareberaho, isi yabaye nk'agasozi nk'umudugudu, ibyo nabyo barabireba kuko mu bibazo dufite twumva tugomba kurwana nabyo,  ni ukugira ngo hato hatagira utekereza y'uko umuryango atari ikintu cyiza ndetse ngo urubyiruko rwacu rumwe rutangire kudashaka gushaka.

Amb.Nyirahabimana Soline yakomekoje avuga ko umuryango ari fondasiyo y'igihugu, asaba abashakanye gushingira umubano wabo ku rukundo rudacuya, bakibanda ku kugirana ibiganiro bagaharanira ku gushaka icyakuhira urukundo rwabo.


Amb.NYIRAHABIMANA Soline ni we wari umushyitsi mukuru 

Umwe mu muryango wa Laurent na Frolance, ubarizwa muri FAES watanze ubuhamya ko nyuma yo kwinjira muri Famille Esperance byabafashije kubana amahoro no kubabarirana mu gihe umwe yakoshereje undi ndetse bungutse ko abashakanye bashobora no kuganira ku ngingo zitandukanye harimo n'iz'ubugingo.

Umuryango wa Laurent na Frolance

Soeur Immaculee Uwamariya yibukije ababyeyi ko bagomba kubera urugero rwiza abana babo biciye mu gukora, gusa bakirinda kujya batahana ibiro mu rugo. Hari abo yise 'Abasuderi' aba ni ba bandi batajya bagirana ibiganiro ababwira ko bakwiye kongera umwanya wo kuganira cyane ko ari bimwe mu bishyigikira urukundo rwabo.

Soeur Immaculle Uwamariya watangije FAES

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Kambanda Laurent Mbanda yibukije imiryango yari yitabiriye uyu munsi mukuru ko urugo rukwiye kubahwa kuko ari impano Imana yabahaye kandi bakaba bagomba kurugira rwiza.


Musenyeri wa Antoine Kambanda


Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yari yitabiriye uyu munsi mukuru



Ibiganiro byagiye bitangwa byagarukaga ku kamaro uyu muryango wabagiriye kuko ubafasha kubana neza n'abo bashakanye.


Ifoto y'urwibutso ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu

AMAFOTO: ERIC Niyonkuru-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND