RFL
Kigali

Amerika: Romulus yifurije abantu bose umwaka mushya abatura indirimbo nshya yise ‘Arankunda’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 12:12
0


Mu rwego rwo kwifuriza umwaka mushya abantu bose cyane cyane abakunda umuziki we, Romulus Rushimisha ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbp nshya ‘Arankunda’ ayibahamo impano.



Romulus Rushimisha yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya tariki 1/1/2019. Ni indirimbo iri mu njyana ya Zouk ikaba ikangurira abantu kwibuka urukundo Yesu Kristo yabakunze nta kiguzi batanze by’akarusho Yesu akaba ari we wabanje gukunfa abantu akabakuraho urubanza rwo gupfa.

Asobanura ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye, Romulus yagize ati: “Muri iyi ndirimbo kandi mba nkangurira abantu guhora bayitambira (Imana) ni cyo dushobora kuyitura. Nahisemo kuyisohora mu ntangiro z’umwaka kugira ngo abazayumva bose bazagire gukunda Imana byimazeyo kandi bayigire inshuti muri uyu mwaka mushya dutangiye.”

UMVA HANO ARANKUNDA YA ROMULUS RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND