RFL
Kigali

Amerika: Umuhanzi nyarwanda Sedy agiye gufasha abadafite aho kuba muri USA, arashimira cyane itangazamuru ryo muri Texas

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/03/2019 20:05
0


Sedy ni umwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Amerika. Kuri ubu ari kwitegura gukora igikorwa cy’urukundo aho azafasha abantu badafite aho kuba muri Amerika. Sedy arashimira cyane itangazamakuru ryo muri Texas riri kumufasha cyane.



UMVA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' BY SEDY FT RIDERMAN & SOCIAL MULA

Sedrick Djano uzwi mu muziki nka SEDY ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mississipi, gusa ku bw’impamvu z’akazi akunze kuba muri Leta ya Texas. Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Rideman ndetse na Social Mula, akaba ari indirimbo bise ‘Be kind to one another’.

Kuri ubu Sedy ari mu myiteguro y’igikorwa cy’urukundo ari gutegura aho avuga ko azafasha abantu badafite aho kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Arashimira byimazeyo itangazamakuru ryo muri Texas riri kumufasha gutangaza byinshi kuri iki gikorwa. Tariki 11 Werurwe 2019 Sedy yatanze ikiganiro kuri Walk by faith Radio yo muri Leta ya Texas, yakirwa n’umunyamakuru witwa Fabian.


Sedy mu kiganiro kuri Walk by faith Radio yo muri Texas

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sedy yadutangarije ko yashimishimijwe cyane no gutanga ikiganiro kuri iyo radiyo. Yagize ati: "Byaranshimishije cyane kandi byanteye motivation yo gukomeza urugendo rwo gukora ibikorwa by’urukundo. Nari nagiye gutanga ikiganiro ku bwa my project yo gufasha abadafite iyo baba inaha muri USA. Ni igikorwa kirimo kiravugwa cyane inaha ku maradio, aho Organization ‘Be Kind To One Another Challenge’ iyobowe n’umuhanzi Sedy barimo bitegura igikorwa cy’urukundo, kizaba mu kwezi kwa gatanu, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”


Abajijwe na Inyarwanda.com icyo azafashisha abantu muri icyo gikorwa cy’urukundo agiye gukora, Sedy yavuze ko azabaha ibyo kurya, imyambaro n’ibindi. Yavuze ko ateganya gufasha abantu barenga 100 badafite aho kuba muri Amerika. Yagize ati: “Abadafite aho kuba n’ibyo kurya, (Homeless), bakaba bazahabwa amafunguro ndetse n’ibyo kuryamaho n’ibyiyoroswa. Hakaba hateganyijwe gufashwa abantu barenga 100.”


Jennifer (ibumoso) umwe mu baterankunga b'igikorwa Sedy ari gutegura

Sedy yavuze ko muri iki gikorwa afite abantu bemeye kumutera inkunga. Mu bazamufasha harimo umugore witwa Jennifer ukuriye umuryango witwa West Texas Blessings, uyu muryango ukaba ufasha abantu batishoboye. Muri iki gikorwa kiri gutegurwa na Sedy, Jennifer ni we uzakora ahanini ku bijyanye no kubategurira ifunguro. Sedy wateguye iki gikorwa, ubwo aheruka mu Rwanda yaguriye mituweli abatishoboye bagera ku 100 anatanga amabati n'imyenda.


Bamwe mu banyarwanda batishoboye bafashijwe na Sedy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND