RFL
Kigali

Amerika yahishuye ko umutwe wa RSF ufite umugambi wo kwica abasivili Miliyoni ebyiri muri Sudan

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/04/2024 12:07
0


Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w'Abibumbye, yatangaje ko Umutwe urwanya Leta ya Sudan y'Amajyaruguru ufite umugambi wo kwica abasivili miliyoni ebyiri.



Umwe mu bayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye atangaje ko abantu bagera kuri Miliyoni ebyiri bari mu karerer ka El Fasher mu ntara ya Darfur iri mu Burengerazuba bwa Sudani bashobora kwicwa n’igitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).

Uwo muyobozi yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku mpande zihanganye muri Sudani ngo zihagarike ibikorwa by’intambara.

Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri ONU yabwiye abanyamakuru ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ko umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi buriho muri Sudani urimo gutegura ibitero ushaka kugaba mu gace ka El Fasher.

Uyu mutwe wa RSF wiganjemo Abarabu bahoze ari abarwanyi b’aba Janjaweed bakoze ibyaha bigereranywa nka Jenoside muri Darfur mu myaka 2024 ishize.

Umuyobozi w’umutwe wa RSF amaze umwaka urenga mu ntambara ahanganyemo n’umugaba w’ingabo za leta muri Sudani. Intambara yahereye i Khartoum mu murwa mukuru igenda ikwira no mu bindi bice. Ubu iragenda igana muri Darfur y’amajyaruguru hari abasivili benshi badafite uko bitwara muri iki kibazo.

Inama inshinzwe amahoro ku isi y’umuryango w’Abibumbye ejo kuwa mbere yahuye mu ibanga baganira kuri iki kibazo. Abakozi ba ONU mu rwego rwa politike n’urw’ubutabazi babwiye abari mu nama uko iki kibazo giteye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND