RFL
Kigali

Amwe mu mateka y’inzibutso zihariye zishyinguwemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/04/2019 9:13
0


Akenshi usanga muri buri murenge hagiye hari urwibutso ndetse no muri buri Karere hakaba urukuru. Uretse ibyo kandi usanga hari inzibutso zizwi cyane ndetse zinafite amateka yihariye dore ko buri Karere usanga akenshi kaba gasaba ko Urwibutso rwako rwajya ku rwego rw’igihugu kuko amateka y’u Rwanda muri Jenoside ubwayo yari akomeye.



Tugiye kugaruka ku Nzibutso 6 nk'uko urubuga rwa Kwibuka.rw dukesha iyi nkuru rubigaragaza.

1.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Uru rwibutso ruri ku Gisozi, ni rwo rukuru ndetse runini hagendewe ku mubare w’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zirushyinguwemo. Hashyinguwe abarenga ibihumbi Magana abiri na ma nirongo itanu (250,000). Iyo mibiri yaturutse mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali. Muri urwo rwibutso kandi, harimo abari barashyinguwe mu ngo zabo ndetse n’abagiye bajugunywa mu binogo n’abatwikiwe mu mazu, mu migezi n’ahandi harimo ibihuru.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi)

Uru rwibutso, rugabanyijemo ibice bitatu birimo kimwe cyo kugaragarizamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari igice cy’urwibutso rw’abana ndetse n’ikindi gice cy’amateka ya Jenoside n’ihohoterwa rikabije ku isi yose. Hari kandi igice cyo kwigishirizamo, ubusitani ndetse n’inyandiko zibumbatiye amateka y’u Rwanda ari nacyo kigaragaza ubusobanuro n’ibikoresho byimbitse bihabwa abasuye urwibutso. Uru rwibutso rwatangijwe muri Mata 2004.

2.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi

Uru rwibutso ruhererye mu Karere ka Nyamagabe. Mbere ya Jenoside, aho uru rwibutso ruri hahoze ari muri Komine ya Nyamagabe, Perefegitura ya Gikongoro. Mu myaka ya 1963 hahoze ari mu Bufundu hafi no mu Bunyambiriri na za Nyaruguru na Buyenzi. Aha hantu haranzwe n’amateka y’ubwicanyi ndengakamere kuva mu 1959 by’umwihariko ahahoze ari mu Bufundu ubwo Perefe Rwasibo Jean Baptiste yari abayoboye mu gihe cy’Ababiligi. Babimufashijemo rero, mu buryo bari bari guteguramo uburyo bazatsemba abatutsi muri ako gace. Muri iryo tegurwa, Abatutsi barimuwe bajyanwa ahantu hasaga n’ubutayu mu bice bya za Kibungo na Bugesera ahantu habaga amasazi ya Tsetse yanishe abantu benshi cyane muri icyo gihe.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Ababashije kurokoka batangiye kwiteza imbere gake gake, ariko kubera ya mateka yakomeje kubibirwamo urwango, Abatutsi bari bahatuye bakomeje guhigwa cyane haba muri Repubulika ya 1 n’iya 2 biba akarusho mu 1994 ubwo Jenoside yabaga. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka w’1995 imibiri y’abatutsi yagiye ivanwa mu duce dutandukanye twegeranye na Murambi, ku bw’amateka yihariye yaho, yarahajyanywe irahashyingurwa. Gusa hari imwe mu mibiri y’inzirakarengane za Jenoside itarongeye gushyingurwa ahubwo yabitswe neza mu buryo bwakemerera abasura urwibutso kuyireba.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rugabanyijemo ibi bice:

· Urwakiriro: Aha ni aho abashyitsi bajyanwa bakabanza kubwirwa amateka bagomba kumenya kuri Jenoside.

· Urwibutso (Ahashyiguwe imibiri): Aha hashyinguwe abarenga ibihumbi mirongo itanu (50,000)

· Ahahoze ishuri: Aha ni ahantu hahoze ishuri rya tekinike, habitswe imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, babitswe mu buryo bwagutse aho abasura urwibutso bibonera bamwe mu bantu uko bishwe mu buryo ndengakamere. Hari imibiri irenga 1,200 ishyinguwe mu buryo bugaragaza n’imyambaro bari bambaye nka bimwe mu bimenyetso.

·Hari kandi igice cy’aho imibiri yajugunywaga nyuma yo kwicwa, mu kibuga cya Valleyball aho ibendera ry’abafaransa ryazamuriwe kuko aho hari hamwe mu ho abasirikare b’u Bufaransa bakoreraga muri Zone Turquoise babaga bari, ubu hahinduwe Ubusitani bw’Urwibutso.

3.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

Abenshi mu Batutsi bari baturiye Nyamata mu Bugesera bari mu bajyanywe mu gace kabagamo amasazi ya Tsetse ngo bazicwe nayo mu bice bya Nyamata. Nyuma mu myaka ya 1980, Abatutsi batangiye kuhagira aho gutura bahakoze neza, hashinzwe urusengero. Mu 1994, aha hantu hafatwaga nk’ahera cyangwa ahatagatifu habaye hafi ho kwicira. Abenshi mu Batutsi bahatekerezaga nk’aho bakirira ariko ibyahabereye byabaye amahano dore ko abagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu (45,000) bahatikiriye bakahicirwa mu munsi umwe gusa kandi bari bazi ko ari ubuhungiro bwizewe kuri bo.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Nyuma y’ibiganiro hagati ya Kiliziya Gaturika ndetse na Guverinoma y’u Rwanda, ahari Kiliziya hahinduwe Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nka rumwe mu rusengero ruhagarariye izindi mu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

4.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rukunze kuvugwa nk’urwibutso rw’intwari. Rwubatswe mu 1998 kugira ngo rubungabunge amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Karongi ruherereyemo muri rusange, ay’ubutwari bwo kwirwanaho no kwanga kwicwa barebera. Mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu 1962 no mu 1973, Abatutsi bo mu Bisesero bahungiye ku musozi wa Muyira babasha kwirwanaho. Mu 1994, baketse ko bashobora kwongera kwirwanaho nk’uko babikoze maze bahungira kuri uwo musozi. Babashije kwirwanaho mu gihe cy’ukwezi bakoresha amacumu, imihoro, amabuye ndetse n’inkoni kandi barwana n’abantu bafite imbunda n’amagerenade. Babashije no kwambura bamwe mu bicanyi intwaro zabo.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwubatse ku musozi uzamuka uturuka hasi ugana hejuru. Uwo musozi wubatsweho amazu atatu, imwe imwe ikaba ifite ibyumba bitatu. Ibyumba icyenda bigize ayo mazu yose byibutsa amakomini icyenda yari agize Perefegitura ya Kibuye mu 1994. Mu mpinga y’umusozi hari imva zirindwi zishyinguyemo imibiri igera ku bihumbi mirongo itanu (50,000) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ingazi ugenda wurira uko uzamuka uwo musozi, zirerekana akaga abatutsi bagize bahunga, barwana ndetse hagiye haba n’imfuruka zibutsa ko bageragaho bakihisha. Ukinjira mu Rwibutso, ubona amabuye menshi ashinzemo amacumu icyenda. Aya macumu yibutsa ko ariyo ntwaro bakoresheje birwanaho. Hari kandi inzu nto y’isomero usangamo ibitabo byanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

5.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe hafi ya za Kibungo. Hano naho hahoze Kiliziya Gaturika, Ikigo cy’ababikira ndetse n’ikigo cy’amashuri n’izindi nyubako z’Ababikira bo mu bwoko bw’Abenebikira, ari nabo abenshi bibukiraho ibibi byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abantu barenga ibihumbi Makumyabiri (20,000) bishwe mu minsi ibiri, tariki 13 na 14 Mata 1994 bashyiguwe muri urwo rwibutso.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye

6.Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Urusengero rwa Ntarama narwo rwahinduwe Urwibutso kuva tariki 14 Mata 1995 rushyinguwemo abantu ibihumbi bitanu (5,000) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ni rumwe muri 6 zifatwa nk’inzibutso nkuru ku rwego rw’igihugu, rurimo imibiri y’abantu, imyenda bari bambaye ndetse n’ibindi birimo imitako n’imirimbo bambaraga kandi bizahoraho ari amateka atazasibangana.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND