RFL
Kigali

Anna yambitswe ikamba ry'umugore mwiza mu barinzi ba Perezida Putin - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2019 19:12
0


Anna Kharmtsova w’imyaka 31 y’amavuko, yambitswe ikamba mu irushanwa "The National Guard Pageant" nk'umugore mwiza mu barinzi ba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Yaje ku mwanya wa mbere ahigitse abarenga 1 000 bahataniraga uyu mwanya.



Uyu mugore uhoza urutoki mu mbarutso, avuga ko akora akazi ke n’icyizere cyinshi mu barinzi bakomeye 340, 000 batojwe bashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Putin. Avuga ko mu kazi ka buri munsi ahura n’abamushimagiza ubwiza, byanatumye yiyemeza guhatana mu irushanwa “Beauty of the National Guard” ahanini biturutse ku gitutu cy’abo bahorana.  

Anna usanzwe afite impamyabimenyi mu mategeko, ni umugire ufite umwana umwe. Abarusiya bagera kuri 57 000 ni bo batoye. Abagore 12 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bazagaragara kuri kalindari ya 2020.

Uyu mukobwa avuka kuri Se wahoze mu ngabo z’u Burusiya yamazemo imyaka 30, nyina nawe akaba umupolisi. Avuga ko atewe ishema no gukomeza kugera ikirenge mu cy’umuryango we.  Avuga ko nta kintu cyiza nko gukora mu mbarutso witonze ufite icyo utumbiriye ubundi ugahumeka. 

Anna yatsinze irushanwa ahigitse abarenga 1 000.

Umwe mu bagore utatangajwe amazina yavuze ko Anna ari umugore wiyitaho, wisiga ibirungo by’ubwiza. Mu mashusho yafashwe ari mu myitozo ngororamubiri, Anna yavuze ko yatangiye kwitoza kwambara bikini kuko ashaka guhatana mu irushanwa ry’abambaye ‘bikini. Avuga ko guhatana mu marushanwa y’ubwiza byatangiye atabishaka ahubwo yabisunikiwe n'abo bahorana ndetse n’inshuti ze.

Yatangiye gukora imyitozo agira ngo azahatane mu irushanwa ry'abambara 'Bikini'.

Uyu mugore asanzwe ari kabuhariwe mu kurasa

Ari mu barinzi bakomeye ba Perezida Putin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND