RFL
Kigali

APR FC yaguze abakinnyi babiri bashya barimo uwari Kapiteni wa Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2021 15:58
2


Kwitonda Alain uzwi nka Bacca ushobora gukina ku mpande yugarira cyangwa asatira, wakiniraga ikipe ya Bugesera FC, na myugariro Nsabimana Aimable wari kapiteni wa Police FC Bamaze kwerekeza muri APR FC aho basinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, saa Tanu z’amanywa nibwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’ingabo z’igiugu izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup umwaka utaha.

APR FC yaguze umwaka umwe w’amasezerano, uyu mukinnyi yari asigaje muri Bugesera FC yari asanzwe akinira, kugira ngo bishoboke ko ayerekezamo.

Ntabwo hatangajwe amafaranga Bugesera FC yahawe, kuko nta n’uruhande ruratangaza aya makuru, haba APR FC ndetse na Bugesera FC. Gusa amakuru yizewe ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, babwiye InyaRwanda.com ko Kwitonda yamaze kwerekeza muri APR FC avuye i Bugesera.

Kwitonda yasoje umwaka w’imikino wa 2020/21 ari we munyarwanda watsinze ibitego byinshi ndetse akaba yaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa muri Gicurasi 2021.

Kwitonda Alain yakiniye amakipe atandukanye arimo Miloplast, Bugesera FC, kuri ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC.

Nsabimana Aimale yasubiye muri APR FC yahozemo

Nsabimana Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniraga ikipe ya Police FC, yamaze gusubira muri APR FC yahozemo aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Aimable yavuye muri APR FC mu 2018 yerekeza muri Minerva Punjab yo mu Buhinde, ntiyahatinda ahita agaruka mu Rwanda akinira Police FC ndetse anahabwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Uyu myugariro aje gusimbura Manzi Thierry wamaze kwerekeza hanze y’u Rwanda, akaba aje gufatanya na Mutsinzi Ange nawe ushobora kwerekeza muri Maroc.

Nsabimana Aimable yasubiye muri APR FC yahozemo mbere ya 2018

Kwitonda Alain Bacca wakiniraga Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza celestin2 years ago
    Ikomerezaho ariko itugurire imwataka
  • Mbituyimana françois2 years ago
    Respect apr





Inyarwanda BACKGROUND