RFL
Kigali

ArchBishop Laurent Mbanda yatorewe kuyobora PEACE PLAN asimbura Birindabagabo wari wasimbuye Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2019 17:23
0


Kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 ni bwo habaye Inama y'Inteko Rusange ya PEACE PLAN yabereyemo amatora y'umuyobozi mushya w'uyu muryango. ArchBishop Dr Laurent Mbanda uyobora itorero Angilikani mu Rwanda ni we watorewe kuyobora PEACE PLAN.



ArchBishop Dr Laurent Mbanda yatorewe kuyobora PEACE PLAN muri manda y'imyaka itatu ndetse ashobora kongera guhabwa indi myaka itatu mu gihe yaba agiriwe icyizere cyo kongera gutorwa. Ahawe izi nshingano nyuma y'amezi macye ahawe inkoni y'ubushumba yo kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda. Kuri ubu rero ArchBishop Mbanda ni we muyobozi mukuru wa PEACE PLAN ihuriwemo n'amadini n'amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda.


ArchBishop Laurent Mbanda ubwo yashimirwaga na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard nyuma yo gushyikirizwa inkoni y'ubushumba nk'umuyobozi wa EAR mu Rwanda

Pastor Joel Sengoga uyobora itorero Divine and Destiny ndetse akaba n'umuyobozi w'umuryango FABACOR uhuza amatorero y'abavutse ubwa kabiri ni we watorewe kuba umuyobozi wungirije wa PEACE PLAN umwanya n'ubundi yari asanzweho kuri manda icyuye igihe. ArchBishop Laurent Mbanda yahawe inshingano zo kuyobora PEACE PLAN asimbura Musenyeri Birindabagabo Alexis wari umaze imyaka itatu ari umuyobozi mukuru w'uyu muryango. 


Musenyeri Birindabagaho yasimbuwe ku buyobozi bwa PEACE PLAN

Musenyeri Birindabagabo yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa nawe wamaze imyaka itatu ayobora uyu muryango, gusa akaza gusimburwa adahari dore ko ari cya gihe yamaze amezi atari macye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twabibutsa ko PEACE PLAN ari umuryango watangijwe na Pastor Rick Warren ndetse mu gutangira kwawo yagiye awutera inkunga y'amahugurwa ndetse no mu giterane ngarukamwaka 'Rwanda Shima Imana', nyuma aza kuwushyira mu maboko y'abanyarwanda kugeza n'ubu.


Apotre Gitwaza yayoboye PEACE PLAN muri Manda y'imyaka 3


Pastor Rick Warren watangije PEACE PLAN mu Rwanda


Biro Nyobozi nshya ya PEACE PLAN ikuriwe na ArchBishop Mbanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND