RFL
Kigali

“Ariko hariho umunsi tuzabyibagirwa byose tunesheje uru rugamba, tuzigira mu ijuru i budapfa” Obededomu mu ndirimbo nshya -YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/02/2019 9:57
2


Umuramyi Obededomu wamenyekanye mu ndirimbo ‘Wihogora’, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “ I budapfa”.



Umuramyi Obededomu ukunda kugira ihishurirwa mu ikorwa ry’indirimbo ze, iyi ndirimbo ye nshya ‘I budapfa’ avuga ko yamubereye nk’ubuhanuzi bw’ibyendaga kubaho, gupfa ku mubyeyi yakundaga, gusa ubutumwa ni ukubwira ababuze abo bakundaga ko bazahurira i budapfa. Yagize ati: "Iyi ndirimbo I budapfa ni indirimbo natuye umuryango wa madamu wanjye nyuma yo gupfusha nyirasenge wamureraga yafataga nk'umubyeyi we. Rero intego y'iyi ndirimbo ni ukwifatanya n'abantu bose babura ababo bakundaga, kubabwira ko nyuma y'urupfu hari ubundi buzima bw'iteka."


Obededomu ni umuhanzi Nyarwanda uririmba indirimbo z' Imana akorera umurimo w'Imana muri Paruwasi ya Butare ku mudugudu wa Gasanze. Iyi ndirimbo 'I budapfa' ni iya gatandatu ashyize ahagaragara. Obededomu arashimira abakunzi b’ibihangano bye, n’abaririmbyi ba Horeb Choir (CEP CBE) asanzwe aririmbamo kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare ku isi yose nk’uko yabigambiriye.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo I budapfa ya Obededomu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ben5 years ago
    courage obededomu.iyi myaka ibiri urakoze cyane kbsa. indirimbo zawe zifite umwihariko WO kuba umwimerere w'Ijambo ry'Imana.nukora launch uzatubwire tugushyigikire
  • gasaroelyse98@gmail.com4 years ago
    Courage kandi Imana ikomeze kugushyigikira,indirimbo zawe ni nziza kandi turazikunda





Inyarwanda BACKGROUND