RFL
Kigali

Arsene Wenger watoje Arsenal na Gianni Infantino uyobora FIFA basesekaye i Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2021 18:29
0


Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, Gianni Infantino n’Umufaransa wahoze atoza ikipe Arsenal, Arsene Wenger kuri ubu usigaye ushinzwe iterambere rya ruhago muri FIFA, basesekaye mu Rwanda aho bitabiriye inama ya komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.



Amakuru yizewe INYARWANDA ifite aravuga ko Arsene Wenger na Infantino bageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, aho bitabiriye inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ruzakira inama ya komite nyobozi ya CAF izigirwamo byinshi bireba iterambere rya ruhago kuri uyu mugabane, ndetse hakazasuzumwa ibijyanye n’amarushanwa mashya ashobora kuvuka ndetse n’iterambere rya ruhago y’abagore.

Iyi nama izayoborwa n’umuyobozi mushya wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, ndetse ikaba izitabirwa n’abayobozi bakuru muri FIFA, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri iyi mpuzamashyirahamwe.

Si ubwa mbere Infatino ageze mu Rwanda kuko nta gihe kinini gishize ahavuye, gusa ntabwo Arsene Wenger yakunze kugaragara mu rw’imisozi igihumbi.

Arsene Wenger watoje Arsenal igihe kirekire ubu arabarizwa mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere asuye iki gihugu gitatswe n'ibyiza byinshi.

FIFA iherutse gushinga icyicaro cyayo mu Rwanda igikuye muri Ethiopia cyari kimaze amezi macye.

Gianni Infantino uyobora FIFA na Arsene Wenger watoje Arsenal bageze mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND