RFL
Kigali

Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri Kaminuza agiye gukora igitaramo yatumiyemo New Melody, Serge na Julius Kalimba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2019 14:01
1


Assiel Mugabe umwe mu bahanzi b'abahanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umwalimu muri kaminuza, agiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo New Melody, Serge Iyamuremye ndetse na Kalimba Julius.



Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, hejuru y'ibyo akaba ari umwalimu muri kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n'ubwubatsi. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.


Assiel Mugabe

Kuri ubu Assiel Mugabe ageze kure imyiteguro y'igitaramo amaze iminsi ategurira abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo yise 'Campus Outreach Gospel Concert' kizaba tariki 3/3/2019 kikazabera mu nzu mberabyombi ya IPRC Kigali ahahoze hitwa Eto Kicukiro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Assiel Mugabe yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Serge Iyamuremye, Kalimba Julius ndetse na New Melody. Dj Spin nawe azaba ahari aho azaba avangavanga imiziki. Yadutangarije ko intego y'iki gitaramo ari ukujyana ubutumwa bwiza muri kaminuza. Abajijwe impamvu iki gitaramo cye agiye kugikorera muri kaminuza, yavuze ko akenshi abahanzi bakorera ibitaramo mu nsengero zo muri hoteli, akaba ari muri urwo rwego yasanze ari byiza ko no muri kaminuza hajya habera ibitaramo kandi bikomeye. 


Igitaramo Assiel Mugabe yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Havugimana Flavien5 years ago
    Mugabe courage turagushyigikiye komeza utere imbere kdi Imana igukomereze iyo mpano yaguhaye kdi dukunda indirimbo zawe ziradufasha cyane





Inyarwanda BACKGROUND