RFL
Kigali

Ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda bari mu rugendoshuri muri Qatar

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/04/2024 11:39
0


Abapolisi bo mu rwego rw'aba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rya Polisi y'u Rwanda bari mu urugendoshuri muri Qatar mu gihe cy'icyumweru.



Ba ofisiye bakuru 34 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, ku  cyumweru tariki 28 Mata, batangiye urugendoshuri muri Qatar ruzamara icyumweru.

Ni muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri, aho kuri iyi nshuro yayo ya 12, yitabiriwe na ba Ofisiye baturuka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; u Rwanda, Botswana, Somalia, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Sudani y'Epfo na Tanzania.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Iterambere ry'ubukungu n’imibereho myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza nk’inkingi y’amahoro n’umutekano", rwateguwe mu rwego  rwo kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'akazi gakorerwa aho basura n'uruhare bigira mu iterambere ry’ubukungu n'imibereho myiza, imiyoborere n'ubutabera ndetse n’amahoro n’umutekano.

Ku munsi wa mbere w'urugendoshuri, basuye ishuri rya Polisi rya Doha, bakirwa na Perezida w’iryo shuri, Brig. Gen Abdul Rahman Majid al-Sulaiti.

Batemberejwe muri iryo shuri, berekwa  ibice bitandukanye birigize birimo ibyumba bitangirwamo amahugurwa atandukanye arimo ajyanye no gukumira ibyaha, ipererereza no gukurikirana ibyaha ndetse n'ahatangirwa imyitozo yo kurasa.

Biteganyijwe ko muri uru rugendoshuri bazasura Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, Inzu ndangamurage ya Qatar n'ahandi hatandukanye.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissionner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko urugendoshuri rukorwa n'abanyeshuri; haba urukorerwa imbere mu gihugu n'urwo hanze, biba biri muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bo mu nzego zishinzwe  kubahiriza amategeko kugira ngo bibafashe kunguka ubumenyi ku bikorerwa mu kazi no kubihuza n'inyigisho bigiye mu ishuri."

Ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturuka mu bihugu bitandukanye by'Afurika, bamara igihe cy'umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye, arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere n’ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.


Ivomo: RNP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND