RFL
Kigali

Bakenera abaganga b'abahanga! Byinshi wamenya ku bantu bita"Abafungamutwe".

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/05/2024 5:53
0


Iri zina rikunze guhabwa abantu bakunze kugorana igihe babwirwa cyangwa babandi bateza impagarara mu biganiro bityo benshi bagatinya kujya inama nabo, kubasaba ubufasha n'ibindi.



Kumva bigoranye cyangwa kwitwara gutya mu bandi ni imyitwarire ishobora kugusigira ingaruka zirimo uburakari, kumva uri wenyine, amahane no gutakaza inshuti zagukundaga kuko nta muntu wakwishimira kubana n'umuntu umeze gutya.

Abantu benshi ntibasobanukirwa ko gufunga umutwe cyangwa kugorana mu kumvikana n'abandi ari kimwe mu bibazo bikeneye kugenzurwa ndetse hakifashishwa n'abaganga b'inzobere mu guturisha amahane yabo ashobora kubyara ibirimo umujinya w'umuranduranzuzi.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Mental health Blog ivugako iyi myitwarire ikunze guterwa no kuba umuntu yaragize ubwana bushaririye, abana bamukuriye iruhande bitwara mu buryo bumubangamiye burimo no kumutoteza bamukorera ibyo adashaka kandi ari urungano.

Ibindi byatera iyi myitwarire harimo gukura yirera ntihaboneke amahirwe yo kumenya inzira y'ukuri. Ibi bituma yumva ko buri kintu cyose kizagenda mu buryo bwe ntamenye ko n'abandi bagira inzira zabo bumvamo ibintu.

Aba bantu bakura nabi ndetse bagakura ntabyishimo, bigatuma bitwara nabi, bakiyemeza no guhangana bari no mu mafuti. Kwitwa ubufungamutwe nk'imvugo inakomeretsa bamwe ni igihe aba bantu bigorana kubumvisha ibintu byumvikana, kubasobanurira n'ibindi bigateza ibibazo mu mibanire yabo.

Ubuzima bw'urukundo, kuba mu muryango n'ibindi birabagora kuko umuronko wabo ukunze guhabana n'uw'abandi.

Aba bantu bafashwa no kuganirizwa n'abaganga bazwi nk'aba Therapist, bakaba abahanga mu kuvura indwara zifite aho zihuriye n'intekerezo.


Bavuga ko hari bamwe bashobora kwigenzura bakamenya ko bifiteho iki kibazo bakwiye gushyira imbaraga mu gusoma ibitabo bibafasha "Bibliography" no kwikunda mu buryo bushoboka ariko bakigishwa n'uruhare rw'abandi babazengurutse mu gufata imyanzuro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND