RFL
Kigali

Bakersnation ibaye ubukombe! Mu myaka itatu gusa, imaze gukora ama Cake y'isabukuru arenga 30,000 n'arenga 300 y’ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/09/2022 17:20
0


Bakersnation ibaye ubukombe mu gihugu mu gukora umutsima w'ibirori (cakes) utangarirwa na benshi kubera icyanga cyawo. Mu myaka itatu gusa iyi kompanyi imaze kuva ishinzwe, imaze gukora ama 'order' angana na 30,000 by’ama Cake y'ibirori by'isabukuru ndetse n'arenga 300 y’ubukwe. Nawe ntucikwe.



Banza ubike iyi nimero ya Bakersnation, utaza kuryoherwa n'inkuru, ukibagirwa nimero yabo ya tefelone. Igihe cyose ushaka serivisi muri iki kigo ijyanye na cakes n'ibindi bakora mu ifarini, bandikire cyangwa ubahamagare kuri telefone yabo ariyo: 0786048392 cyangwa usure urubuga rwabo: www.bakersnation.tk

Ikindi kintu gukomeye iyi kompamyi yagezeho mu myaka itatu imaze, ni serivisi yayo ntagereranywa yo kwigisha urubyiruko n’abaturarwanda muri rusange, ibijyanye no gukora cakes. Abanyeshuri barenga 250 bamaze guca muri iryo shuri harimo abanyamahanga 27. Muri abo, abarenga 15 bamaze gutangira business zabo, noneho abandi 35 bo babona akazi bijyanye n’ubumenyi bakesha Bakersnation.

Ese ayo mahugurwa ahindura abantu abashoramali ni mahugurwa ki? 

Amahugurwa atangwa na Bakersnation ashingiye ku bumenyi ngiro, aho umara amezi atatu wiga ibikomoka ku ifarine (Snacks z'ubwoko bwose) no gukora umutsima (Cake) ukoreshwa cyane mu minsi mikuru irimo isabukuru y'amavuko (Anniversaire) y’abantu batandukanye, Bridal shower, Baby Shower na Wedding Anniversary. Usoje ayo mahugurwa, yemerera kwimenyereza umwuga (Stage) muri Bakersnation, ubu buryo bukaba bumaze gufasha benshi kuvamo ba rwiyemezamirimo.

Nyuma yaho abakiriya batishimiye ko Bakersnation iguma mu Gisimenti, icyifuzo cy’aba bakiriya  cyahawe agaciro ndetse gishyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bwa Bakersnation. Kuri ubu iyi kompanyi ikorera hafi n’Umurenge wa Remera.

Kwimuka bakava ku Gisimenti, byoroheye abakiriya mu bijyanye no gufata cakes bitabasabye kugenda urugendo rurerure basize ibinyabiziga byabo. N'uteze moto nawe imugeza kuri Bakersnation neza neza bitagoranye, mu gihe mbere bakiri ku Gisimenti hafi na Zigama CSS, imihana yahoraga ifunze mu gihe cy'impera z'icyumweru (Weekend).


Abageni bashyizwe igorora! Urakoresha cake y'ubukwe ukongezwa iya Honeymoon

Bakersnation kandi imenyerewe mu kuryoshya ibirori bitandukanye yaba iby'isabukuru y'amavuko ndetse b’ibijyanye n’ubukwe, aho itegura umutsima uryoshye unaryoheye ijisho. Kuri ubu Bakersnation irageza ku bakiriya bayo promosion yo kubongeza cake ya Honeymoon, usangira n'uwo mwashyingiranywe mutuje.

Ubuyobozi bwa Bakersnation bwemeje ko bwasanze ku munsi w’ubukwe abageni batabasha kumva neza uburyohe bwa cake yateguranywe ubuhanga, bemeza ko iyo mpano ya cake ya honey moon ari yo gushyira igorora abakiriya.

Bakersnation niyo yatangije cake zishushanyijeho amafoto y’abantu mbere ikitwa Petersbakers, aho uyibonye yizihirwa no kubona isura ye kuri cake. Mu minsi yashize hakozwe amafoto menshi arimo n’ay’ibyamamare, aho Bakersnation yemeza ko cake iriho ifoto y’umuntu yongerera ibyishimo bidasanzwe no gutungurwa by’uwayikorewe, bityo bagasanga mu birori iyi iba ikenewe cyane. 

Muri Bakersnation, umukiliya ni Umwami. Bamwakira neza, ndetse bakamuha serivisi nziza cyane atasanga ahandi. Serivisi za Bakersnation ni izi zikurikira: BD Cakes, Bridal Shower cakes, Baby shower cakes, Wedding Cakes na Baking Professional Training.


Barimutse bava ku Gisimenti


Bakersnation imaze gufasha urubyiruko rwinshi kwiga gukora cakes

Cake ijyanye n'igihe iboneka muri Bakersnation

N'abanyamahanga bazi icyanga cya cakez za Bakersnation

Bakersnation ubwo iheruka gukorera MTN Rwanda umutsima w'akataraboneka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND