RFL
Kigali

Hon Bamporiki yambuye Oda Paccy izina ry’ubutore anasaba ko indirimbo ari kwamamaza idasohoka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/10/2018 13:20
27


Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Kuri ubu Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy.



Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y'umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry'indirimbo 'Ibyatsi' nabyo biri mu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko ijambo rya mbere ryanditse ni IBYA munsi hakazaho TSI ukwayo ntibinangana mu myandikira ibyo hejuru byanditse ari mu nyuguti zigaragara cyane. Aganira na Inyarwanda.com Oda Paccy yadutangarije ko iyi ari indirimbo ye nshya agomba gushyira hanze mu mpera z'iki cyumweru turimo. Oda Paccy yagize ati:

Maze igihe abantu banyishyuza indirimbo za Hip Hop cyane ko nari maze igihe mvanga injyana ariko kuri ubu numvise ibyifuzo by'abakunzi banjye bakunda injyana ya Hip Hop muri iyi minsi ni zo ndirimbo ngiye gutangira kubakorera. Indirimbo 'Ibyatsi' ni yo ngiye guheraho ku ikubitiro ariko nizeza abakunzi ba Oda Paccy ko muri iyi minsi ngiye gukora indirimbo nyinshi kandi mu njyana ya Hip Hop.

Image result for Oda Paccy amakuru

Oda Paccy yambuwe izina ry'ubutore

Nyuma y’uko Oda Paccy avuze ku ndirimbo ye nshya ‘Ibyatsi’, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero ry’Igihugu, Hon Bamporiki Edouard yashyize hanze itangazo ryambura uyu muraperikazi ububasha ku izina ry’ubutore yahawe dore ko ari gutatira indangagaciro z’Indatabigwi kuko mu buhanzi bwe nta bigwi arata ahubwo akora ibihabanye n’ibyo agomba gukora. Tukimara kubona iryo tangazo, INYARWANDA twaganiriye na Hon Bamporiki Edouard tumubaza kuri iki cyemezo asubiza agira ati:

Si ubwa mbere bibayeho nta bigwi biri mu byo Oda Paccy akora muramuzi nawe ariyizi. Aba ari gushotora abantu gusa…Akwiye gusubira mu ndangagaciro akazinononsora neza. Ubu namwambuye izina ntakiri ‘Indatabigwi’ kuko nta bigwi arata mu byo akora.

Bamporiki

Hon Bamporiki yongeye kwikoma Oda Paccy

Hon Bamporiki yakomeje abwira INYARWANDA ko nta bubasha bwo guhagarika ibihangano afite mu nshingano ze atari nacyo bagambirirye ariko kandi atanga inama ku babishinzwe ko babyitaho. Yagize ati: “Twe ntiduhagarika ibihangano bye kuko hari ababishinzwe si ibyacu ariko natanga inama ko ababifitiye ububasha batakwemera ko kiriya gihangano gisohoka kuko nticyubahisha umwana w’umukobwa ni iteshagaciro rikomeye cyane ahubwo.”

Hon Bamporiki yatubwiye kandi ko atari ubwa mbere Oda Paccy akoze ibidakwiye ndetse binateye isoni kuba bikorwa n’umwana w’umukobwa, ariko kandi atari na Oda Paccy gusa uri gutatira Indangagaciro zikwiye hari n’abandi ariko we uburyo abikoramo budahishe, bugaragarira bose. Icyakora uyu muraperikazi aramutse yisubiyeho akemera gusubira gutozwa yakongera akaba intore ndetse akanahabwa izina. Mu itangazo ryo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 ryambura Oda Paccy izina ry'ubutore, Hon Bamporiki yagize ati:

Njyewe Bamporiki Edouard umuyobozi w'Itorero ry'u Rwanda; nshingiye ku bubasha mpabwa n'Umutoza w'Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry'Indatabigwi icyiciro cya kabiri' UZAMBERUMWANA Odda Paccy; yambuwe izina ry'ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n'umuco w'ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n'imihigo yagiranye n'abo bahuje izina ry'ubutore. Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, UZAMBERUMWANA Odda Paccy si 'Indatabigwi'. Ndasaba kandi abo duhuje umuhigo wo kurengera Indangagaciro z'umuco wacu, gufatanya n'itorero tukamagana imyitwarire nk'iyi yihishe mu buhanzi duhereye ku cyo uyu muhanzi yitirira ibyatsi. Dukenyere Dukomeze Imihigo Irakomeye.

Hon Bamporiki

Itangazo ryateweho umukono na Hon Bamporiki

Umwaka ushize wa 2017, umuraperikazi Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa icyakora yikinga ikoma ku myanya y'ibanga. Ibi byanenzwe na benshi barimo na Hon Bamporiki wavuze ko Odda Paccy akwiriye kugororwa. Hon. Bamporiki Eduard yaragize ati: ”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n'ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”

Yakomeje agira ati: "Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko yihishemo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya, ngira ngo ababishinzwe natwe turimo batekereza uko umuntu nk'uriya n'abandi nkawe bajya mu bigo ngororamuco hanyuma yavamo akajyanwa mu itorero kuko nyuma yo gutoza umuntu uranamutuma ariko ntabwo watuma umuntu nk'uriya ataragorowe.”

oda paccy

Oda Paccy ubwo yifotozaga yikinze ikoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred5 years ago
    Ndabona Hon Bamporiki yarengereye kwinjira muri business z'umuntu kabisa uzahagarike RTV icuranga Candy shop ya 50 cent ft. Olivia
  • nnnnnnnnnnnnnnn5 years ago
    Hon Bamporiki Turagushimiye urumugabo cyane kandi komerezaho!
  • go go5 years ago
    jyewe uko mbibona kereka uwamujyana iwawa bakamugorora pe ese ubu umwana we amaha imico nyabaki?
  • karinda5 years ago
    uyu mukobwa ni umusazi cyaneeeeeee umushyigikiye wese ni umurwayi.
  • nkotanyi5 years ago
    uyu mukobwa wa RUTOBO rwose yamaze gusara neza njye nndabona yaribeshye nako yarayobye yakabaye yigira muri pronograph rwose nibyo byamubera ?!! nkubu koko ni ubuhe burere aba azaha uwo yabyaye koko??! ahaaa iki gihugu kiracyafite ibibazo. Mukuru w'itorero rwose akazi karahari kenshi ariko nanjye narinshyigikiye ko uyu mugore akwiriye kujyanwa I wawa kuko amaze gukabya cyane?!!
  • Date5 years ago
    Rwose iki cyemezo nikizima peeee, Paci afatwe ajyanwe inderra nabamufasha gukora ibi byose bajyanwe
  • Nestor 5 years ago
    Mr. Bamporiki jya umenya business zawe n'ibyawe please. Paccy aririmba HIP-HOP kdi iyo njyana ntaho ihuriye n'umuco nyarwanda. Reka umwana yikorere akazi ashake umufati.
  • gilles5 years ago
    ukombyumva niba ari kuriya bimeze nabandi bagomba guhagarikwa imirongo yo muri hip hop hari abavuga ibitavugwa ibyo tubireke turebe jay arafunzwe nonese intore ifungwa gute? ibaze ko yakubise umugore sinshaka kwinjira mumikorere ariko mbona hon bamporiki asa nkuwipashe umupira muremure nibyo koko ubuyobozi bukwiye abantu bakuru bavuga nyuma ubu yamuhagaritse eka turebe nabandi azahagarika passy arimo gushaka umugati wu umwana we nibaza aribyo bimutera ibi byose ariko ntago yaciye inka amahembe nibisanzwe intore inywa ibiyobyabwenge?? oya intore se ikubita umugore oya rero nakomeza gufata ibyemezo nki ibi bizamuzanira ikibazo ntago yabivamo. dore ko intore dukeneye gukora naduhimbire akazi intore zirashomereye.
  • 5 years ago
    Hon. BBAMPORIKI ari mukazi kose,ibyo yakoze ndabishima kuko biri mubyo ashinzwe; naho abafite munshingano gushyira hanze ibihangano nabo bafate umwanzuro mwiza kuyu mwari. Eric
  • Rugereka5 years ago
    Uyu mokobwa ko diplome ye bayiciye aratungwa n'iki?
  • Bb5 years ago
    Sha Paccy mge ndabona arenganye kbsaa!! Ubuse ba shaddyboo ko ahora yqmbaye ubusa yikora uburaya kuma video kuki we mutamuca kweli??! Kdi we arakabije rwose ntamumutwe nta numuco byose ni zero Uuuuhhh
  • ar5 years ago
    none se mudusobanurire kuba ibyatsi bitanditse kimwe bishatse kuvuga iki?
  • Real rwandan5 years ago
    Hon Bwana Bamporiki rwose abana ba banyarwanda barakwemera ariko wibagiwe vubaaho wavuye none utangiye gushaka gutera abana ba banyarwanda umutima mubi none niba aribyo muzafunge instagram z'abana ba banyarwandakazi basigaye baragize aho biyamamariza bikabajyana mu burya hanze y'igihugu niba wumva guhagarika indirimbo y'umwana uyikora yiyushye akuya uzajye kanombe urebe abirirwa burira indege bagiye mu buraya za nijeriya na handi ahubwo turifuza kumenya icyo mupfa nuriya mukobwa kuko siwe wenyine ukoze indirimbo yaba imeze kuriya wirengera niba ushaka umwnaya wa Minisitiri bazawuguha nyakubahwa naho reka umwa yihigire umugati . wakagombye kumuhamagara mukamugira inama aho kwipasa muremure wandika itangazo ko yamaze kugera hanze se murayikura mu matlefoni y'abantu aha wibeshye pee
  • j5 years ago
    Ntimugashyigikire amanjwe naya.muyobozi wakozi gukora ishingano zawe abantu bananiraranye batagira umuco wintore zatojwe mushingano zintore yikirenga ntibakwiye kutubamo nkintore rwose.ntibakananduze umuco nyarwanda.
  • Akumiro5 years ago
    Haricyo bapfa kuko niwe yibasira cyane burigihe. Nonese ubu ibyo birirwa batwereka kuri television mère nibikeya ariko kuko ari umunyarwanda igikuba kiracitse. Nibagende bajye bareka gukabya azamanuke has I mubuzima bwa buri munsi surtout vendredi arebe neza yitonze azabibona. Areke kwiha passy umuhanzi wese agira uko atanga ubutumwa bwe atarihano mu Rwanda naba artiste bahandi barabikora kandi bo tukabashimagiza.ni akumiro
  • uk5 years ago
    Bwana Honorable Bamporiki yakoze gukebura aba bahanzi ariko njye mbona hari ibintu bikwiye gutandukanywa, burya mu buhanzi habamo umwihariko iyo mpamvu byitwa ubuhanzi , ubu rero ubuhanzi butandukanye nubwakera kandi harimo business ,nuguhanga ureba isoko ry'imbere no hanze , marketting strategies, njye mbona niba hari ikibazo byari biteye bari guhamagara umuhanzi bakamugira bakumva nimpamvu kuko ibi byagorana gufata ikintu cyose ukagikura muri context yacyo ukagiha ibisobanuro bijyanye namarangamutima yawe cyangwa imitekerereze. Nkurugero muri Kigali habera imyiyereko y,imideli baba bambaye gute, haza abanyamahanga hano baririmba bambaye gute, ibihangano by'ubugeni bimwe biba bimeze gute, ubuse uzajya kwa muganga nuhasanga ifoto bigende gute , umunyabugeni nakora igihangano runaka uti sibyo , reka twimakaze indangagaciro ariko tujye tunareba ibintu muri context yabyo. Njye nshobora kuba ntashyigikiye ishusho mbona ariko nanone waganira na nyirigihangano ukumva ibisobanuro byacu, mbona amafoto menshi yamamaza amavuta n'ibindi kandi amashusho yabyo nayo ameze nka kuriya . Nibyo nkumuyobozi w'Itorero wenda yagira impugenge ariko njye nabanza nkakora assessment ya cases zose nibindi bihangano simfate igihangano kimwe cyane ko amategeko adasobanura neza standards zigihangano uko zimeze. Ubu se umusinzi , indaya, umujura , abatera inda abana, abaca inyuma abo bashakanye buri wese wajya umwandikira umusezerera mu itorero impapuro numwnaya wazawubona.
  • Kandy 5 years ago
    Wabuze kwandika ngo dushyigikire miss Anastasie uri mu marushanwa uzana oda utagize icyo atwaye nawe rero nturi intore wasebeje nyoko muruhame
  • Sebanani5 years ago
    Ahubwo Paci nareba nabi Bamporiki aramwambura n ubunyarwanda!!!!
  • ckestein5 years ago
    Hariko ndumiwe koko, ubuse ino ndirimbo ikibi kirimo nikihe? napowe natwe turaje dufashe Paccy kuko life yaducakarije street bipasa imileti ngo none .......paccy ndaguhuza nabana bakora Rap irura gusa yomora abana bibarabara.murebe bose murabaka pFLa , Marchal Mampa,dggy Fire man....ubuse ukuri ya Mampa warayumvise?
  • MUTIMA5 years ago
    HHHH konumvise c nta hiphop irimo. gusa nawe wakoresheje cover itarinziza





Inyarwanda BACKGROUND