RFL
Kigali

Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga barererwa muri ‘Humura’ bavuze akamaro kayo banaha ubutumwa ababyeyi baterwa ipfunwe n’abana babo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/02/2019 14:08
0


Bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya HVP Humura, bagize icyo bavuga ku kamaro k’iki kigo bashimira cyane uburyo bafasha abana babo ndetse bagenera ubutumwa ababyeyi bagenzi babo bafite abana bafite ubumuga nyamara bagaterwa ipfunwe nabo bakanabahisha.



Ikigo cya HVP Humura, Ishami rya Gatagara mu mashami 6 yo mu Rwanda, giherereye i Ndera. Cyashinzwe mu mwaka w’1997, bakaba bakira abana kuva ku mwana ukivuka kugeza ku mwana ufite imyaka 18. Umwana bakiriye bamucutsa amaze kugira imyaka 25 y’ubukure. Kuri ubu bafite abana 97, harimo abahungu 53 ndetse n’abakobwa 44 bagiye bafite imyaka itandukanye.

Ku munsi w’ejo tariki 7 Gashyantare 2019 umuhanzikazi uririmba indirimbo z’Imana, Tonzi aherekejwe n’itsinda rya ‘Birashoboka Dufatanyije’, abahanzi bagenzi be baririmba Gospel ndetse n’abana bafite ubumuga barererwa muri ‘Izere Mubyeyi’ basuye abandi bana bafite ubumuga barererwa muri ‘Humura’,  Tonzi asaba ko ubufatanye n’ubugendererane hagati y’ibi bigo byombi bwakomeza kandi bugakomera cyane.

Umwe mu babyeyi bafite abana muri ‘Humura’ yavuze ko atunguwe cyane kandi ashimishijwe no kuba hari abatekereza ku bana babo ndetse avuga ko bababitsemo umwenda ukomeye cyane anavuga ko uru rugo barurereramo kandi rubafasha cyane anasaba ko ubuvugizi bwakomeza gukorerwa abana bose iyo bava bakagera cyane cyane abafite ubumuga.

Yaragize ati “Aba ni abana nk’abandi, bafite impano nyinshi kandi ntibakiri ba bandi bo guhishwa. Abana bafite ubumuga nabo basange abandi ntibagahishwe…Biranshimisha kubona umwana wanjye abyina kandi ntari nzi ko azabaho. Uru rugo turarushimira cyane ko rwatwakiriye, ruraturerera kandi neza, Imana ige ibaha umugisha mwaturinze kwiheba.”

Tonzi
Vicent Rurangirwa umwe mu babyeyi barerera muri 'Humura' arashimira cyane uko babafasha

Vicent Rurangirwa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA yavuze ko umwana we amaze imyaka 5 arererwa muri Humura ndetse yavukanye ubumuga nyamara Humura yaramufashije cyane. Ati “Uyu mwana namuzanye hano ameze nabi cyane, ariko impinduka nini cyane ziragaragara. Ababyeyi bafite abana nk’aba bashyire abana ahagaragara, ntibagahishe abana cyangwa ngo babafungirane kuko birabamugaza. Ni abana nk’abandi, nibagane ibigo nk’ibi bibafashe, basange abandi bishime, bakine, bamere neza basabane. None se Leta yo izamenya gute abo bana niba bahishwe? Alcade wanjye ubu afite impano nyinshi cyane, arabyina, araririmba akora byinshi azi no kwivuga.”

Mukayiranga Pelagie, ni undi mubyeyi urerera muri Humura, avuga ko ari ishuri riri special cyane kuko ryihariye cyane. Yahazanye umwana we afite imyaka ibiri nyamara atari ameze nk’uko abandi ban abo ku myaka ye baba bameze ariko Humura ikaba hari ibyo imaze kumugezaho.

Yagize ati “Humura bafasha abana cyane, ni ishuri riri special pe! Bigisha abana ibintu byinshi batakiga mu mashuri asanzwe. Biratunezeza ababyeyi kuba abana bacu babyuka bagenda kwiga byinshi byiza, hari impinduka nyinshi kandi hari n’icyizere cy’uko bazamera neza…Urebye ibyo hano badukorera, udufaranga dutanga sinzi uko natwita ni duke cyane pe! Ibaze ko dutanga 20,000 Rwf gusa, tukishyura n’ay’urugendo kuko imodoka zibavana mu rugo zikanabatahana.”

Tonzi
Uyu mubyeyi nawe arerera muri 'Humura' anenga bikabije ababyeyi baterwa ipfunwe n'abana babo bafite ubumuga

Uyu mubyeyi yanenze bikabije ababyeyi bahisha abana babo bagaterwa ipfunwe n’ubumuga bafite kuko baba babahemukira cyane ndetse binagoye ko babona ubufasha ati “Abo babyeyi bakora amakosaakabije, abana ntibabona ubufasha bw’ubugororangingo n’ubundi bwo kubafasha kubaho muri society cyangwa kumenya uko babaho. Nta soni biteye, kuba wabyara umwana ufite ubumuga si icyaha, ni nk’uko wahura n’ikibazo kindi byose biterwa n’uko wabyitwayemo.”

Tonzi mu ijambo rishimira cyane abarerera muri Humura n’abarerera muri Izere Mubyeyi yahamagariye abandi babyeyi bo hirya no hino bafite abana bafite ubumuga butandukanye kudahisha ibibazo abana babo bafite kuko kubahisha bitabafasha ahubwo bibangiza cyane. Twabibutsa ko Tonzi yakoze iki gikorwa cy'urukundo cyo gusura aba bana ari kumwe n'abahanzi bagenzi be batandukanye barimo; Brian Blessed uzwi mu ndirimbo 'Dutarame', C John uzwi mu ndirimbo 'Wambereye mwiza' n'abandi.


C John na Brian Blessed bari baherekeje Tonzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND