Kongera ibyishimo by’abana mu burere bwabo ni ikintu gikenerwa ndetse kigatangirwa bakiri ibitambambuga, bagakura mu buryo buteye ishema ababyeyi babo.
Buri mubyeyi agira intego zo kurera umwana mu
byishimo ndetse akamukuza neza, agakura atanga icyizere cyo kuzavamo umuntu
uzatera ishema umuryango. Nyarama ubwo burere bwiza burimo ibyishimo bugaragara
bitewe no kubahiriza inshingano nk’umubyeyi.
Dore inshingano umubyeyi agomba kubahiriza arera
umwana ubuzima burimo ibyishimo:
1. Kubyukana
ibyishimo
Kuva umwana avutse kugeza abaye umuntu mukuru,
yitegereza isura ya se cyangwa nyina akamenya ko yishimye cyangwa atishimye
bikaba byamwangiriza umunsi cyangwa ukaba mwiza.
Ibyishimo bigaragarira umwana yitegereje isura y’umubyeyi,
bimutera kwiyumva neza ndetse nawe akishima kuko yumva atekanye. Mu gitondo
umunsi utangiye, umubyeyi agomba kubyukana ibyishimo ndetse n’ibyo akorera
abana bikaba birimo urukundo, nko kubakangura, kubategura bajya kwiga,
kubagaburira n’ibindi byose.
2. Kubamenyereza
kuryama bishimye
Uzasanga ababyeyi bamwe bagaragaza urukundo ku bana
mbere yo kubasinziriza. Akenshi usanga nk’ababyeyi bafite impano y’ubuhanzi nko
kuririmba cyangwa gucuranga, ibyo bigatuma umwana aryamana ibyishimo agasinzira
neza.
Mu bihe byose murimo nk’umuryango, mukwiye
guhumuriza abana bakaryama bishimye batekanye, ibyo bigatuma bakurana ubuzima
bugizwe no kunezezwa.
3. Gusangira
mwishimye
Kwishima ntibivuze ko haba habuze ibintu bishobora
kuba bihari byahungabanyije ubuzima bw’umuryango ariko bakabyirengagiza
kugirango bareme ibyishimo mu bana, bakabinyuramo batari mu mubabaro.
Bivugwa ko burya kubabara igihe kirekire cyangwa
kugaragaza agahinda watewe n’ibihe runaka bidatanga umwanzuro uretse kurwara
agahinda gusa n’iminsi yawe ikakubera mibi.
Igihe cyose abanyembaraga barangwa no guhangana n’ibyo
bihe bibi bakarenga ibyabatera intekerezo mbi babihuza n'uburere bw’abana.
4. Gukosora
umwana mu rukundo
Abana bumva cyane ku buryo kubakosora mu mujinya
ntacyo bibafasha uretse gutinya umubyeyi.
Ababyeyi bakunze kwitwara ibikoresho birimo inkoni,
umukandara ibiziriko n’ibindi bahana
abana. Uwo mujinya ugaragaza uhana umwana uragenda ukamwinjira muri we, kuko
abana baba bafata icyitegerezo akazagukuriza.
Nibyiza kugaragariza umwana icyo akwiye gukora n’icyo
adakwiye gukora kandi bikozwe mu rukundo wirinda isura y'ubugome mu maso, kuko
atakwanze yagutinya ntakwisanzureho.
5. Gushima
ibyo akora
Ababyeyi benshi baganiriza abana bababwira ku makosa
bakoze kandi igihe bakoze neza ntibabashime. Indi myumvire ku babyeyi bavuga
ko gushima umwana bituma birara ntibakomeze gusa ni ukwibeshya.
Umwana akwiye gushimwa igihe yakoze neza, kugirango
abone impamvu zihoraho zituma akomeza gukora neza. Ibi kandi nabyo bikwiye
gukorwa mu buryo butanga ibyishimo ku mwana akishimira imbaraga yifitemo zo
gukora neza.
Buri kimwe bakorewe niyo cyaba gito gikoranwe urukundo
Source: Indiatimes.com
TANGA IGITECYEREZO