RFL
Kigali

Basketball: Abanyeshuri bari mu biruhuko bashyiriweho uburyo bwo kugaragaza impano bifitemo

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 15:46
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryashyizeho uburyo bwo kuvumbura impano ziri mu bana b'abanyeshuri by'umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko, aho bashyiriweho uduce 20 turi mu ntara enye z’igihugu n’umujyi wa Kigali, tuzabafasha gukora imyitozo no kugaragaza impano zabo muri uyu mukino.



FERWABA ifite intego yo kumenyereza abana b’u Rwanda gukina umukino wa Basketball bibanda cyane ku banyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bari mu kigero cy'imyaka hagati y'umunani na 15 kuko ariho haboneka ibikorwa remezo by'uyu mukino, bityo bizatanga umusaruro mu gihe kizaza haba mu makipe yo mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu. 

Abana bakirwa ngo batozwe umukino wa Basketball ni abari munsi y'imyaka umunani (U8), U13 na U15. Guteza imbere umukino wa Basketball uhereye mu bakiri bato ndetse no kuvumbura impano zihishe mu bakiri bato muri uyu mukino ni cyo kiraje inshinga ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda. 

Kuri ubu hishimirwa urwego n’intambwe uyu mukino umaze gutera mu Rwanda, dore ko abanyarwanda bagenda bawiyumvamo biyongera uko bwije n’uko bukeye. Gusa ariko nk'uko bitangazwa na Perezida wa FERWABA Bwana, Mugwiza Desire avuga ko urugendo rugihari kuko aho bifuza kugera batarahakoza imitwe y’intoki ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu guteza imbere uyu mukino uhereye mu bakiri bato. 

Uko gahunda iteye ndetse n’aho bakorera imyitozo 



Hakirwa abana bari mu kigero cy'imyaka 8-15 bagatozwa umukino wa Basketball


Abana bari gutozwa ni bo bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'ejo hazaza

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND