RFL
Kigali

Bebe Cool yatangiye gusohora amashusho ahishura abahanzi yagabanyije amashilingi Miliyoni 400 ya Perezida Museveni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2019 15:56
0


Umuhanzi Bebe Cool yatangiye gushyira hanze gake gake amashusho ahishura abahanzi bose basinyiye ko bakiriye amashilingi Miliyoni 400 [Angana na Miliyoni 100 y'amanyarwanda] yatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.



Mu cyumweru gishize, ni bwo Bebe Cool yatangaje ko yiteguye gushyira hanze amashusho ahishura buri muhanzi wese wasinye yemeza ko yakiriye umugabane we ku mafaranga yatanzwe na Perezida Museveni, angana n’amashilingi Miliyoni 400.

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, Bebe Cool yasohoye ‘video’ ihishura uburyo umuhanzi Hilderman yakiriye aya mafaranga akanayasinyira. Yanditse kuri Facebook, avuga ko abahanzi yahaye aya mafaranga banze kubyemera ahubwo bamushinja ko yayibye, avuga ko yatangiye urugamba rwo gushyira hanze buri umwe. 

Ngo hari na bamwe mu bahanzi babyuririyeho batangira gusebya Perezida Museveni. Yongeyeho ko agiye gukomeza gushyira hanze aya mashusho mu rwego rwo kwirengera.

Museveni yahaye Bebe Cool amashilingi Miliyoni 400 ngo ayagabanye abahanzi bakoranye indirimbo 'Tubonge Nawe'.

Mu kiganiro yagiranye na NBS TV, Bebe Cool yatanze amasaha 24 ku muhanzi utemerera mu ruhame ko yakiriye aya mafaranga, avuga ko amutangaza ku mugaragaro yifashishije amashusho yafashwe na Camera yerekana uko byagenze yakira ayo mafaranga. 

Yagize ati “ Abahanzi bose mbahaye amasaha 24 baze babwire abantu bose ko nabahaye amafaranga, nibaramuka banze kubikora ndatangira gushyira hanze amashusho yafashwe na camera agaragaza buri muhanzi nahaye amafaranga. Ndashaka kubakoza isoni niba badashaka kuza ngo beze izina ryanjye.”

Perezida Museveni yahaye Bebe Cool amashilingi Miliyoni 400 ngo ayagabanye abahanzi bakoranye mu ndirimbo bise ‘Tubonge  Nawe sevo (Tubonge M7)’, gusa benshi bagiye babihakanira kure bavuga ko batayabonye ndetse benshi, bise Bebe Cool igisambo. 

Iyi ndirimbo’Tubonge Nawe Sevo’ isingiza Perezida Museveni imaze imyaka ine ku rubuga rwa Youtube, ihuriyemo abahanzi barimo; Bebe Cool, Dr. Jose Chameleone, Julian Kanyonmozi, Haruna Mubiru, Radio&Weasel, Judith Babirye, Pastor Bugembe, Irene Namubiru, King Saha, Mug G n'abandi.

Bebe Cool avuga ko yiteguye gukomeza gushyira hanze abahanzi bakiriye amafaranga ya Perezida Museveni.

Bebe Cool aherutse gukora igitaramo cyanitabiriwe na Perezida Museveni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND