RFL
Kigali

Belise Kaliza yavuze ko ururimi rw'ikinyarwanda atari imbogamizi ku bazamurika imishinga mu nama ya CAX izitabirwa n'ibihangange ku Isi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/01/2020 23:46
0


Creative Africa Exchange (CAX) yateguye iyi nama nk'igikorwa kizahuza abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu myuga itandukanye ikorerwa mu Rwanda. Mu kiganiro n'itangazamakuru bahishuye bamwe mu byamamare bazitabira iyi nama, ubuyobozi busubiza itangazamakuru ko nta mbogamizi ku mishinga iri mu rurimi rw'ikinyarwanda izagira.



Iyi nama Creative Africa Exchange (CAX) Weekend 2020 igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Kuri uyu uwa Kabiri mu kiganiro n'itangazamakuru abategura iyi nama batangaje byinshi bitegsnyijwe muri iyi nama mpuzamahanga.

Bavuze ko iyi nama ari igikorwa cyashyizweho ngo kibe imbarutso yo gushyira hamwe ubukungu bw’Afurika, kikaba gihuza ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itandukanye haba mu ndirimbo, ubugeni, ikoranabuhanga n'ibindi bishingiye ku muco w'afurika.

Iyi nama izitabirwa n'abarenga 1500 baturuka mu bihugu 68, hazaba harimo ba rwiyemezamirimo 250 bazahura n'abashoramari bashobobora kuzishimira imwe mu mishinga y'abashoramari.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza yabajijwe niba ururimi rw'ikinyarwanda abahanzi ndetse n'abakora Filime bakunze gukoresha mu bihangano byabo, bitazaba imbogamizi mu kumurika ibikorwa byabo.

Mu gusubiza iki kibazo yagize ati: "Haba muri muzika, filime ndetse n'ibindi, nibaza ko ari byiza, kuba ducuranga mu kinyarwanda muzika yacu ikagera hanze, ni ubundi buryo bwo kwerekana umuco wacu kandi abantu barabikunda. Nibaza ko ururimi atari imbogamizi ku kubuza ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda gucuruza ibihangano byabo hanze y'u Rwanda ahubwo cyaba ari ikintu dukoresha tukagaragaza gitandukanye n'ibindi bihugu."

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza

Belise Kaliza yakomeje yifashisha ingero z'abahanzi b'abanyarwanda nka The Ben na Meddy bakunze kujya gutaramira mu bihugu byo hanze kandi bakaririmba mu kinyarwanda abantu bakabishimira, ashimangira ko n'ibindi byiciro bizamurika ibikorwa ururimi atari imbogamizi.

Muri iyi nama izamara minsi itatu hari abateganijwe kuzatanga ibiganiro. Muri bo harimo ibyamamare muri filimi ku isi, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Mu b'amazina azwi ku Isi bazitabira iyi nama twavugamo: Idris Elba, Prof. Benedict Oramah Perezida wa Afreximbank; Steve Harvey, Djimmon Hounsou, Richard Mofe - Damijo, Ozwald Boateng (OBE), Rita Dominic ndetse n’ abandi batandukanye.

Hateganijwe kandi n'abahanzi bazayiririmbamo bayobowe na Flavour N'Bania, AIDA Sock, D'BANJ, T.I.E n'abandi.

Ku musozo w'iyi nama hazahembwa bamwe mu barushanijwe mu byiciro bigiye bitandukanye harimo: "Indirimbo, Filime, ikinamico, imyenda, ikoranabuhanga (Software) n'ibindi." Iyi nama izatangira tariki 16 Mutarama 2020 ibere muri Intare Conference Arena, izasozwe tariki 18 Mutarama 2020.


Sandra Iyawa CEO wa Times Multimedia


Birome Sock umuyobozi uri gutegura iyi nama muri CAX


Temwa Gondwe ni Manager wa Intra African Trade Initiative


AMAFOTO: Eric Niyonkuru - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND