RFL
Kigali

Benjamin Dube yageze i Kigali ateguza guhembuka kwa benshi mu gitaramo cya True Promises-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 9:07
0


Benjamin Dube ufatwa nka nimero ya mbere mu baramyi ku mugabane wa Afurika, yageze i Kigali ateguza guhembuka kwa benshi bazitabira igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “True Worship Live Concert” cyateguwe n’itsinda rya True Promises.



Bishop Benjamin Dube washinze itsinda ‘Spirit of Praise’ yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/08/2019. Azafatanya n’amatsinda akomeye mu murimo w’Imana mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo, kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019.

Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda ashima Imana yamufashije mu rugendo rwe kugeza akandagije ikirenge cye ku butaka bw’i Kigali. Benjamin Dube yasabye benshi kuzitabira igitaramo yatumiwemo kugira ngo bazafatanye nawe guhimbaza Imana mu mashyi no mu mudiho.

Ati “Ndishimye! Imana yakoze ko nshoboye mbashije kugera i Kigali. Tuzagira ibihe byiza mu gitaramo. Ntabwo turi hano kugira ngo tumenyekane ahubwo turi ikiraro Imana izakoresha kugira ngo abantu bayiyegurire kandi bayikorere,”

Yungamo ati “…Iki ni cyo gihe ku Rwanda. Ndavuga iby’umwuka…tugomba kugira umwanya wo kuvugana n’Imana. Tugomba gukorera Imana tugakora imirimo yayo. Imana yiteguye kudukorera byose.

“Icyo tugomba kwemera ni uko Imana ihari kandi ikora. Twiteguye ibirenze ibyo, ndizera neza ko abantu bazakira (gukira) bazakira Uwiteka kandi bizaba ari ibihe bidasanzwe by’umunezero,”

Benjamin Dube yateguje guhembuka kwa benshi mu gitaramo yatumiwemo na True Promises

Benjamin Dube yavuze ko azi neza ibihe by'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo kandi ko Imana yiteguye kugirira neza ubwoko bwayo. Ati "Ndazirikana ibihe by'akababaro u Rwanda rwanyuzemo kandi u Rwanda rukwiye guhabwa umugisha."

Yanavuze ko nta byinshi azi ku Rwanda uretse filime [akubita agatwenge] ndetse ngo mu bijyanye na Gospel yo mu Rwanda azi umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza bahuye mbere y'uko atumirwa i Kigali. Precious Nina Mugwiza yari ku kibuga cy'indege bahoberanye bashirana urukumbuzi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, Benjamin Dube asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uyu munsi kandi afitanye ikiganiro n’itangazamakuru kibera kuri Park Inn muri Kiyovu.

Muri iki gitaramo cyatumiwemo Bishop Benjamin Dube, True Promises Ministries izaba iri kumwe n’abandi baririmbyi banyuranye bo mu Rwanda nka Shekinah Worship Team ya ERC Masoro, Alarm Ministries na Sam Rwibasira.

Benjamin Dube azwi mu ndirimbo zinyuranye nka “Ngiyakuthanda”, “He keeps on doing”, “Yiwo Lawa Amandla”, “Bless the Lord”, “Bow dawn and worship” n'izindi nyinshi. True Promises yamutumiye izwi cyane mu ndirimbo 'Mana Urera' , "Nzakwamamaza", "Wadushyize ahakwiriye", "Nzamubona", "Ndabihamya" n'izindi.

Benjamin Dube yakiriwe n'abo muri True Promises n'abandi

Umukozi w'Imana yakiranywe urugwiro i Kigali

Benjamin Dube hamwe na Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises

Inseko ya Benjamin Dube ku butaka bw'u Rwanda...

Itangazamakuru ryabukereye kwakira umuramyi ukomeye muri Afurika wahesheje benshi umugisha

Inseko y'abakunzi ba Benjamin Dube wabaye icyitegererezo cya benshi mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Mbonigaba Bonnke (ibumoso) Perezida wa True Promises na Nicodem Peace Nzahoyanyuhe [iburyo] Umunyamakuru kuri Magic FM 

Kanda hano urebe amafoto menshi Benjamin Dube agera i Kigali

KANDA HANO UREBE BENJAMIN DUBE AGERA I KIGALI N'IBYO YABWIYE ITANGAZAMAKURU

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND