RFL
Kigali

Bidasubirwaho Rayon Sports yemeje ko itazitabira irushanwa ry’ubutwari 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2020 11:47
1


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwemeza ko bidasubirwaho butazitabira irushanwa ry’ubutwari nyuma y'uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riteye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwemerera abakinnyi babo baguze batarabona ibyangombwa gukoreshwa muri iri rushanwa riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.



Ku wa Kane tariki 23 Mutarama Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ burimenyesha ko mu gihe ritemeye ko iyi kipe ikoresha abakinnyi bayo yaguze batarabona ibyangombwa, ko  itazitabira iri rushanwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Bwana Uwayezu Regis, aganira na RBA yatangaje ko ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwemerera abakinnyi batarabona ibyangombwa gukina iri rushanwa bwatewe utwatsi,  kuko amabwiriza y’iri rushanwa areba amakipe yose azitabira kandi ayabereye, bityo rero yemeza ko nta gishobora guhinduka ku mabwiriza y’irushanwa.

FERWAFA yasubizaga Rayon Sports yari yayandikiye iyiteguza ko ubusabe bwayo nibutemerwa, iyi kipe itazigera yitabira iri rushanwa.

Binyuze ku muvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza, yemeje ko bidasubirwaho iyi kipe itazitabira irushanwa ry’ubutwari kubera ko FERWAFA itahaye agaciro ubusabe bw’abagenerwabikorwa b’irushanwa.

Yagize ati”Bidasubirwaho Rayon Sports ntizitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020, kubera ko FERWAFA itahaye agaciro ubusabe bwacu ahubwo igahitamo gushyiraho amabwiriza adukumira muri iri rushanwa, twe nka Rayon Sports inyungu twari gukuramo kwari umumenyereza abakinnyi bacu bashya bakamenyerana ariko niba FERWAFA idukumiriye, ntituzitabira irushanwa tuzajya gushaka imikino ya gicuti bazamenyereramo”.

Jean Paul Nkurunziza yavuze ko uyu mwanzuro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwawufashe bwawizeho neza kandi ko FERWAFA nitagira icyo ikora mu maguru mashya uyu mwanzuro bafashe ari ndakuka.

Rayon Sports ivuga ko yasabye ko iri rushanwa ryafungurwa, bakaba bakoresha abakinnyi baguze ariko batarabona ibyangombwa. Biteganyijwe ko tariki ya 25 Mutarama 2020 ari bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Intwari cya 2020, ikazasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020.


Rayon Sports ivuga ko FERWAFA nitisubiraho iyi kipe igiye gushaka imikino ya gicuti

Uko imikino y'irushanwa ry'ubutwari 2020 iteganyijwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nick4 years ago
    Rwose Rayonsport ibyo nibyo. Mwishakire imikino mutegure champion neza





Inyarwanda BACKGROUND