RFL
Kigali

Bidasubirwaho Tchabalala Hussein yerekeje muri AS Kigali avuye muri Bugesera FC atanzweho Miliyoni 10

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2020 12:44
0


Rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe ya Bugesera FC, Shaban Hussein Tchabalala, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yaguzwe Miliyoni 10 z’amanyarwanda, asinya amasezerano y’imyaka ibiri akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 700 Frws ku kwezi.



Tchabalala wafashije ikipe ya Bugesera Fc muri uyu mwaka w’imikino, byashobokaga ko yerekeza hanze y’u Rwanda nyuma y'uko amakipe menshi arimo ayo mu karere no hanze yako agaragaje ko amwifuza.

Mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe, Tchabalala yayifashije kuba ku mwanya wa munani, aho shampiyona yahagaze iri, aba uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka inyuma ya Babuwa watsinze 15, Tchabalala yatsinze ibitego 13.

Biravugwa ko AS Kigali kugira ngo yegukane Tchabalala byayibereye akazi gakomeye kubera ko yashakishwaga n’amakipe menshi atandukanye arimo na Kiyovu Sports ihagaze bwuma ku isoko ry’abakinnyi muri iki gihe.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi, AS Kigali yemeye kurekura Miliyoni 10 z’amanyarwanda, inemera kujya ihemba uyu mukinnyi ibihumbi 700 Frws ku kwezi, yemera gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Tchabalala wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakiniraga ikipe y’Amagaju y’i Nyamagabe, yahiriwe cyane na shampiyona y’u Rwanda kubera ko yahavuye aguzwe na Rayon Sports yakoreyemo ibigwi n’amateka byatumye yifuzwa n’amakipe menshi akomeye ariko ahitamo kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Baroka FC.

Muri Baroka FC ntibyamuhiriye kuko atahabwaga umwanya wo gukina, ahava yerekeza muri Ethiopia naho atatinze, kuko ahise agaruka mu Rwanda asinyira ikipe ya Bugesera FC.

AS Kigali ikomeje Kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, ikaba ikomeje kugura abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abakinnyi basanzwe muri iyi kipe.

Tchabalala abaye umukinnyi wa kabiri AS Kigali isinyishije nyuma ya Myugariro Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura Victory Sports mu minsi ishize.


Tchabalala yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND