Umuhanzi mu ndirimbo ziramya zigasingiza Imana, Tuyisenge Biggy, ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Biggy Shalom, yongeye guhamagara Nyagasani mu ndirimbo ye nshya ishingiye ku iyerekwa.
Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rihamagara cyane “ABBA”. Umwanditsi wayo agaragaza ko ubuzima bwe bwose n’ibyo ashobozwa byose bishingiye ku
mbaraga n’ubuntu Yesu agirira abana be uko bukeye n’uko bwije.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Biggy Shalom uhanga ashengerera Imana,
yagarutse ku iyerekwa yagize, nyuma
rikabyara iyi ndirimbo ye nshya isaba buri muntu wese kwizera Yesu, ndetse yibutsa ko nta
buzima baba bafite batamufite.
Ati: “Ushobora gushakira ahazaza mu nshuti,
ugashakira imigisha mu mpamyabumenyi, ugashakira ahazaza mu miryango,
ugashakira agakiza mu mitungo ariko aho hose bikanga bigafata ubusa kuko
atari ho ha nyaho ukwiriye kwishingikiriza kuko Ysu ni we byose”.
Ahagana mu 2021 nibwo uyu muhanzi yagize iyerekwa ry’iyi
ndirimbo, atangira kuyikora mu 2022. Ubwo yakorwaga, ntiyashoboye kuyikomeza kubera ubushobozi bucye, gusa yatangaje ko igihe cyageze
none ubu indirimbo "Abba" yageze hanze.
Umuhanzi Biggy Shalom asaba abakunzi be gukurikirana
ibihangano bye byuzuye ubutumwa bwiza bwahindura bose
TANGA IGITECYEREZO