RFL
Kigali

Bishop King Nzamba yatandukanye na Kemi Sera wari waramutwaye uruhu n'uruhande ahishura undi mukobwa bari mu rukundo

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2022 15:23
0


Umuhanzi Nzaramba Alexis [King Nzamba], yatandukanye n'umukobwa witwa Kemi Sera wo muri Uganda bari bamaze igihe bacuditse nk'uko atasibaga kubihamya. Ntiharamenyekana impamvu yatumye batandukana, gusa amakuru ahari ni uko uyu musore yamaze kubona undi mukobwa usimbura Kemi Sera.



Mu gihe gishize, Bishop King Nzamba utuye muri Amerika, yagarutse ku rukundo rwe n'umukobwa w'umuhanzikazi witwa Kemirembe Sarah uzwi nka Kemi Sera w'i Kampala. Uyu mukobwa yahoze akundana n'umuhanzi w'icyamamare muri Uganda witwa Hajj Haruna Mubiru wamenyekanye mu ndirimbo "Ekitooke", "Yegwe", "Ticket", "Kyonkolede" n'izindi nyinshi.

Kemi Sera wamamaye mu ndirimbo "Malala", yahoze akundana na Hajji Haruna Mubiru umuhanzi w'icyamamare akaba n'Umuyobozi Mukuru wa kompanyi Kream Production yo muri Uganda yabarizwagamo Kemi Sera bamureberera inyungu z'umuziki we. 

Baje gutandukana bashwanye bikomeye, bitera ibikomere Kemi Sera kugera aho atangaza ko atazongera gusubira vuba mu rukundo. Inkuru dukesha Big Eye yo mu 2020, Kemi Sera avuga ko ikintu akeka cyatumye yangwa na Haruna ari ukubera impanuka yakoze ikamuhindanya isura.

Uyu mukobwa ni we wari uri mu rukundo na Bishop King Nzamba, ariko magingo ntibakiri kumwe mu rukundo. Bishop King Nzamba wari uherutse gutangariza inyaRwanda.com ko yitegura kurushinga na Kemi Sera, kuri ubu amakuru atugeraho ni uko bamaze gutandukana. Uwaduhaye amakuru yagize ati "Ubu Kemi ntibari kumwe, baratandukanye. Ubu afite ubukwe n'umuhanzikazi wundi". Hari amakuru avuga ko uwo mukobwa wundi ashobora kuba ari Sheeba Karungi.


Bishop King Nzamba yatandukanye n'umukobwa yakunze bikomeye

Bishop King Nzamba yari yaratwawe uruhu n'uruhande na Kemi Sera. Umunsi umwe yaragize ati "Ubu [Kemi Sera] ni umukunzi wa Bishop King Nzamba tukaba tunitegura gukora ubukwe vuba aha". Icyo gihe yadutangarije ko azishima bikomeye umunsi azahura n'uyu mukobwa dore ko bataherukanaga. Yavuze kandi ko nibajya guhura azabanza gukora amasengesho yo kwiyiriza mu gusengera guhura kwabo.

Ku bijyanye n'imishinga afite mu gihe cya vuba, Bishop King Nzamba yatubwiye ko afite gahunda yo gufungura ku mugaragaro 'Record Label' yise "Music & Comedy Empire" ikaba izaba ifite amashami abiri mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda na Uganda. Avuga ko uyu mushinga umaze imyaka 10, ubu akaba ari bwo agiye kuwushyira mu bikorwa. King Nzamba yavuze kandi ko muri iyi minsi arimo kwandika indirimbo azaririmbira umukunzi we Kemi Sera mu bukwe bwabo.

Bishop King Nzamba afite indirimbo zinyuranye zirimo iyo yise "I love You Lord" isabira abana b'imfubyi, akaba ari indirimbo avuga ko yasabye Imana kubera iyerekwa yagize nk'uko yabyivugiye ati "Indirimbo yaje nk'uko nayisabye Imana bitewe n'iyerekwa rikomeye nagize ku bana b'imfubyi basigwa n'ababyeyi bo mu mubiri yewe n'abavandimwe ariko bagasigarana n'umubyeyi Nyamubyeyi wo mu Mwuka ari we Mana yaremye u Rwanda n'ibindi bihugu".


Bishop King Nzamba yavugaga ko ari hafi kurushinga na Kemi Sera







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND