Umuramyi Arsene Tuyi usengera mu itorero rya Evangelical Restoration church i Masoro, yateguje igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza Umwuka Wera n’imirimo ye itangaje.
Ku nshuro ya gatanu,
umuramyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
wamenyekanye nka Arsene Tuyi agiye kongera gutaramana n’abakunzi b’ibihangano
bye mu gitaramo yatumiyemo n’abandi bahanzi barimo Christian Irimbere.
Kuri iyi nshuro, iki
gitaramo kizabera kuri Evangelical Restoration Church i Masoro ku Cyumweru tariki
19 Gicurasi 2024, guhera ku isaha y’i saa Kumi z’umugoroba.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Arsene Tuyi ukunzwe mu ndirimbo 'Impamvu y'ibyishimo' yatangaje ko abazitabira iki gitaramo yise ‘Pentecost Hymn’
bazafatanya kwizihiza Umwuka Wera, imbaraga n’imirimo bye.
Agaruka ku mpamvu yongeye
gutegura iki gitaramo yagize ati: “Nabonye rimwe na rimwe twibagirwa Umwuka Wera ko nawe ari umufasha twahawe iteka. Rero numva nawe dukwiriye kumuha
icyubahiro, tugashima ku bwe kandi tugaterana ku bwe.”
Arsene Tuyi yatangaje ko
azafatanya na Christian Irimbere, asobanura ko impamvu atatumiye abahanzi
benshi kuri uriya munsi ari ukubera ko yifuza kuzagira umwanya uhagije cyane wo
kutaramira abazaba bitabiriye igitaramo cye.
Mu gihe igitaramo kibura
icyumweru kirenga ngo kibe, uyu muhanzi yatangarije InyaRwanda ko imyiteguro
yacyo igeze ku kigero cya 80%, ‘hasigaye guhuza ibintu bimwe na bimwe no kugera
ku munsi nyirizina.’
Uyu muramyi yasabye abantu
kuzitabira ari benshi kandi bakazaza biteguye guhemburwa, akomeza agira ati: “Icyo
nababwira ni ukubasaba kuzaza bambaye imyambaro yoroheje kuko tuzabyina, tuzaramya,
nyine bizaba bimeze neza cyane.”
Yavuze ko icyo
abazitabira bakwiriye kwitega ari umuteguro udasanzwe bamaze igihe bakora ndetse
no kumva indirimbo nshya, naho ku ruhande rwe yatangaje ko yiteze kuzabona abantu
bahemburwa ku bwo kuramya Imana kandi ashimangira ko yizeye ko ibyo bizabaho
cyane.
Kwinjira muri iki
gitaramo kizabera i Masoro ku bantu bose bashaka kuzifatanya na Arsene Tuyi ni
ubuntu, kuko ashaka korohereza ababyifuza bose kuhagera ntawe uzitiwe no kubura
ubushobozi bwo kwigurira itike igomba kumwinjiza.
Indi mpamvu yatumye
Arsene yorohereza abantu kwinjira mu gitaramo cye ku buntu, ni uko ateganya
kuzakoreramo isuzuma ry’amashusho y’indirimbo nshya azaririmba muri iki
gitaramo ziri kuri album azakorera ‘Live recording’ muri Kanama uyu mwaka.
Igitaramo ‘Pentecost Hymn’
kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, cyatangiye kuba mu 2018, aho Arsene Tuyi yari
yiyambaje abandi baramyi n’amakorali akomeye barimo Patient Bizimana, Gaby
Kamanzi, Christian Irimbere, Shekinah Worship team ya Masoro na Shining
Stars Family. Muriki gitaramo, niho Arsene yanamurikiye album ye ya mbere yise
'Umujyi w'amashimwe.'
Mu 2018 nabwo iki
gitaramo cyarabaye ndetse no mu 2019, bigeze mu 2020 icyorezo cya Covid-19 gikoma
mu nkokora ibikorwa byose mu Rwanda, ariko ubwo cyagenzaga macye mu mwaka 2022 iki
gitaramo cyaje kugaruka ndetse no mu 2023 kiraba.
Ushaka gushyigikira
umuramyi Arsene Tuyi mu myiteguro y’igitaramo cye, wakohereza inkunga yawe kuri
kode: 502726, cyangwa ugahamagara nimero ya telefoni igendanwa: 0788405303.
Incamake ku mateka ya
Arsene Tuyi ugiye kongera gutaramira abanyarwanda
Arsene Tuyi yahawe umugisha wo gukurira mu nzu y’Imana, aho usanga mu buto bwe yarajyaga mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru (Sunday school) muri ADEPR ari na ho yatangiriye kuririmba muri korari y’abana.
Mu busore bwe yatangiye guteranira mu itorero ry’isanamitima (Evangelical Restoration Church) muri paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari na ho akiri kugeza ubu.
Aha muri iri torero yakoreye umurimo w’Imana muri Shining Stars na Shekinah Worship team, ku bw’ubuntu bw’Imana akaba ari umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana bahesha umugisha benshi.
Uyu
muramyi kandi ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga
ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri 2016, Arsene Tuyi ni bwo yatangiye neza kuba umuhanzi ku giti cye mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse akomeza no kugenda atera imbere mu buryo bw’umwuka n’ikinyamwuga aho wasangaga akomeza kwiga ibicurangisho bimwe na bimwe nka gitari ndetse no kwiga inyigisho z’abigishwa ba Yesu Kristo mu ishuri ryitwa 'Bible Communication Center (B.C.C)' akaba yarazisoje muri 2017.
Mu mwaka kandi
wa 2016 ni ho Arsene Tuyi yahawe igihembo na Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi
mushya w’umwaka mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana bakoze cyane muri 2016.
Arsene Tuyi agiye gukora igitaramo kizahembukiramo benshi
Uyu muramyi agiye gukora igitaramo 'Pentecost Hymn' kigiye kuba ku nshuro ya 5
Arsene yateguje abantu kuzaza bambaye imyambaro yoroheje izatuma bashobora kubyina
Arsene Tuyi azifatanya na Christian Irimbere mu gitaramo cye
Gahunda yose y'igitaramo ni uko iteye
"> Kanda hano urebe indirimbo 'Pentecost Hymn' ya Arsene Tuyi
TANGA IGITECYEREZO