RFL
Kigali

Bobo Bonfils yatangaje imishinga afite mu muziki anakomoza ku gitaramo gikomeye ateganya gukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2019 10:10
0


Bobo Bonfils Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwuka Wera' yadutangarije imishinga afite mu muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana anakomoza ku gitaramo gikomeye ateganya gukora.



UMVA HANO 'URI MWIZA MANA' INDIRIMBO NSHYA YA BOBO BONFILS

Bobo Bonfils uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uri mwiza Mana' yabwiye Inyarwanda.com ko atahagaritse umuziki nk'uko hari bamwe babiketse nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 3 atagaragara cyane. Yahamije ko adashobora kureka umuziki kuko ari ubuzima bw'umuhanzi.

Bobo Bonfils yagize ati: "Ntabwo naretse umuziki kandi sinteze no kuzawureka habe na gato kuko umuziki ni bwo buzima bw'umuhanzi n'uko haba hajemo izindi nshingano zikomeye umuntu atakwirengagiza kuko twese si ko umuziki udutunze hari n'abandi batunzwe n'indi mirimo ni yo mpamvu ubona umuntu afata igihe cyo gutuza."


Bobo Bonfils yahishuye imishinga afite mu muziki

Bobo Bonfils mu gushimangira ko atahagaritse umuziki yatangarije Inyarwanda.com ko afite imishinga myinshi harimo gukora album ya gatatu izaba iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse anaduhishurira ko hari igitaramo gikomeye ateganya gukora, icyakora ntiyatangaje igihe azagikorera.

Bobo Bonfils yagize ati: "Imishinga mfite nimyinshi kuk ndateganya gukora Album yanjye ya 3 hazaba harimo indirimbo nzakorana nabandi bahanzi ndetse namashusho yayo kd ntegaya kuzakora igitaramo gikomeye Imana ibinshoboje kuko nabisabwe cyaneee nabakunda ibihangano byanjye"

Ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze, Bobo Bonfils yavuze ko indirimbo 'Uri mwiza Mana' yayanditse ari mu bihe byo gutekereza ku neza y'Imana. Yagize ati: "Indirimbo Uri mwiza Mana nayikoze ndi mu bihe narimo ntekereza ku neza y'Imana, ibyiza Imana yankoreye nibuka y'uko hari igihe njyewe mpura n'ibintu byinshi bikambabaza nkibagirwa ibyiza Imana yangiriye ariko nza gusanga n'ubwo ibyo byose bihari cyangwa byambaho Imana ni nziza ibihe byose."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URI MWIZA MANA' YA BOBO BONFILS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND