RFL
Kigali

Bryan Lead agiye gukora igitaramo yatumiyemo abaramyi n’amatsinda akunzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 15:41
0


Umucuranzi akaba n’umuranyi Bryan Lead yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Spirit of worship over flow’, yahurijemo abahanzi n’amatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 kuri Zion Temple/Gatenga, cyatumiwemo Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Simon Kabera, James&Daniella, True Promises, Gisubizo Ministries, Asaph Music International na Asaph Music Kimironko.

Bryan wateguye iki gitaramo asanzwe ari umucuranzi wanabyize mu mashuri atandukanye yo muri Kenya no muri Afurika y’Epfo. Yize kandi umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Yabwiye INYARWANDA ko igitaramo ‘Sprit of Worship Overflow’ ari ihishurirwa Imana yamuhaye. Ati " Umwuka w'Imana usendereye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ijambo ry'Imana riravuga ati ‘abayoborwa n’umwuka nibo bana n'Imana.. Iki gitaramo ni ihishurirwa nagize nkora mu rwego rwo kuramya Imana."

Yavuze ko muri ‘Spirit of worship Overflow’ hakorwa ibikorwa bitandukanye nkaho Kuya 19 Kanama 2019 basuye abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga bakabashyira ibyo kurya n’ibyo kunywa n’ibindi byose nkenerwa mu buzima.

Ku wa 20 Kanama 2019 habaye ivugabutumwa ryo mu muhanda “Street Evangelism”, ryabereye muri gare ya Kimironko. Bamwe babwirije ubutumwa muri 'bus' abandi bakoresha Radio ya Gare abandi bajya no mu isoko.

Iki gitaramo ni ngaruka mwaka, umwaka ushize cyari cyatumiwemo Serge Iyamuremye, Billy Jakes, Kanuma Damascene, Asaph Music n’abandi. Muri uyu mwaka Umuvugabutumwa uzabwiriza muri iki gitaramo ni umushumba Mukuru wa Zion Temple ku isi Apotre Dr Paul Gitwaza.

Bryan wateguye igitaramo "Spirit Of Worship Overflow"

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi n'amatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND