RFL
Kigali

Bugesera: Abanyeshuri ba G.S Nkanga baratakambira Leta ngo babone amazi meza kuko banywa ay’ibirohwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2019 15:19
4


Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru ho mu karere ka Bugesera, baravuga ko bafite ikibazo cy’amazi yo kunywa no gukoresha kuko bamaze igihe kinini bakoresha ay’ibirohwa bavoma mu kiyaga cya Gaharwa. Ni ikibazo bavuga ko bahora bizezwa gukemuka ariko ngo amaso yaheze mu kirere.



Ikibazo cy’amazi meza atangwa na WASAC bagisangiye n’abatuye Umurenge wa Rweru. Ku gicamunsi uhura n’abasore n’inkumi bashoreye amagare bavuye kuvoma amazi yo ku kiyaga cya Gaharwa, bavuga ko ari mabi kandi abatera indwara.Hari n’abandi kandi bajya kuvoma i Mayange ahari amazi meza bayageza muri Rweru ijerekani ikagura amafaranga 500 Frw.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko kibarenze ariko ko cyamenyeshejwe akarere kandi ko cyatangiye gushakirwa umuti ku buryo ngo mu mezi abiri ari imbere uyu Murenge uzaba wabonye amazi meza. Ni mu gihe bamwe mu bayobozi mu ishuri rya Nkanga, bavuga ko ikibazo cy’amazi meza gituma benshi mu banyeshuri batinda kugera ku ishuri bikagira ingaruka ku ireme ry’Uburezi. Si n'ibyo gusa ahubwo banafite impungenge ko amazi mabi banywa azabatera indwara.

G.S Nkanga ibarizwa mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Batima mu Mudugudu wa Ruhehe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.Mu mashuri abanza higamo abanyeshuri 2758 barimo abahungu 1340 n’abakobwa 1818. Mu mashuri yisumbuye bangana n’1118 barimo abahungu 551 n’abakobwa 567.Abarimu mu mashuri abanza ni 44 barimo abagabo 13 n’abagore 31. Amashuri yisumbuye higishamo abagabo 28 n’abagore 14 bose hamwe bakaba 42.

Abanyeshuri n’abaturage barasaba Leta guhabwa amazi meza:

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na INYARWANDA, bavuze ko mbere na nyuma yo kujya ku ishuri babanza kujya kuvoma amazi y’ikiyaga basiga mu ngo. Nyamara ngo imiyoboro y’amazi ya Wasac irahari ariko nta mazi abarizwamo.Bavuga ko babona amazi yo kunywa ari uko batetse ayo bavomye ku kiyaga cyangwa se bakaguru ijerekani y’amafaranga 500 Frw y’amazi avomwa i Mayange akagezwa muri Rweru.

Emmanuel wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yagize ati “Mu gitondo nza hano ku ishuri mvuye kuvoma ku kiyaga. Kubera ko n’ubundi inaha tumenyereye gukoresha ibiyaga n’ubundi amazi yo yarabuze rwose nta mazi dufite. Amazi turayateka nyine tukayanywa kuko nta handi twayavoma.”Uyu munyeshuri avuga ko kenshi yakunze kumva ubuyobozi buvuga ko buri gukora uko bushoboye kugira ngo iki kibazo gikemuke babone amazi meza ariko ngo baracyategereje.

Arenzaho ko aheruka kubona amazi ya Wasac mu myaka ibiri ishize. Mu kigo ngo bakoresha amazi y’imvura bashaka ayo kunywa bakajya kuvoma aho bise kwa Ribakare hari amazi y’isoko cyangwa se mu kibaya ahari amazi avuga ko asa neza ugereranyije n’ay’ikiyaga.

Uwitwa Sibomana utuye hafi n’ikigo, yatangaje ko bamenyereye gukoresha amazi mabi y’ikiyaga. Yibuka ko hari igihe bigeze kubona amazi ya Wasac ariko ko yabaye macye kuva icyo gihe ntibongera kuyabona.Avuga ko imyaka ibaye ibiri nta mazi meza bafite ariko ngo ni ikibazo babwiye umuyobozi w’akarere abasubiza ko kiri hafi gucyemuka.

Ati “Imyaka ibiri irashize nta mazi meza. Ikibazo twaragitanze hari n’igihe umuyobozi w’akarere aza inaha tukamubwira ikibazo cy’amazi akavuga ngo kigiye gucyemuka. Ariko nyine byahereye aho.”

Clementine wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, avugana agahinda ko kuba atabona amazi meza yo kunywa.Ati “…Dufite ikibazo cy’amazi gikomeye. Ntabwo ushobora kubona amazi yo kunywa. Amazi y’ikiyaga aba yanduye akaza arimo ibyondo ku buryo n’iyo uyamesesheje umwenda uza urimo imikororombya.”Ngo bisaba kwigora ugatanga 500 ku ijerekani imwe y’amazi yavuye i Nyamata cyangwa se kwa Ribakare kugira ngo ubone ayo kunywa.

Uyu mukobwa avuga ko abifite bagura amazi ava ku masoko y’amazi meza bakaba ariyo bakoresha ariko ngo rubanda nyamwinshi bo bakoresha amazi avuye ku kiyaga.Yavuze ko iki kibazo bakivuga buri gihe ariko ko bihera mu magambo ntigikemurwe ngo ntazi ikibura kugira ngo babone amazi meza.

Ikindi ngo nta baturage bafite robine mu rugo nta mazi arimo. Yasabye ubuyobozi gukora uko bashoboye kugira ngo iki kibazo gikemuke. Avuga ko abakobwa benshi bo muri Rweru bize gutwara igare kugira ngo bajye babona uko bajya kuvoma amazi ku kiyaga cya Gaharwa.

Ubuyobozi bw’ishuri bwavuze kuri iki kibazo:

Muri G.S Nkanga bafite ibigega by’amazi byifashishwa mu gufata amazi y’imvura ari nayo akoreshwa mu guteka amafunguro y’abarimu n’abanyeshuri. Aya mazi kandi ni nayo bamwe bakoresha iyo bashatse ayo kunywa.Faustin Ushinzwe amasomo muri G.S Nkanga, yatangaje ko bagerageje gukora uko bashoboye kugira ngo bashakire iki kibazo umuti ariko byaranze.

Avuga ko kugira ngo abarimu bo muri iki kigo babone amazi bita ko ari meza avanwa ahitwa kwa Ribakare, amajerekani 8 ku munsi bakaba ariyo basaranganya.Ijerekani imwe igura amafaranga 300 Frw. Uko ari 8 agabanywa abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo ku munsi bashobora kuyakoresha agashira.

Ati “…Twebwe nk’abarimu kugira ngo tubone amazi tugira abantu batuvomera amazi ahantu bita kwa Ribakare. Ni amazi y’umumpopo […] ariko yo ni ukuvuga ngo aza ari amazi adafite umunyu. Ubwo rero dufata umwanzuro tugatumaho umuntu akajya kutuzuranira amazi epfo iyo kugira ngo tubone ayo kunywa.”

Avuga ko atari uko badakaraba ngo bacye ahubwo bashakira ubwiza mu mavuta no mu isabune. Yavuze ko iki kiri mu bibazo abanyeshuri bacyerererwa bakunze kwitwaza bavuga ko bari babanje kujya gushaka amazi yo gukoresha ku kiyaga.

Mu mudugudu wa Mbuganzeri uri hafi y’iki kigo cy’amashuri ngo ujya ubona amazi meza rimwe na rimwe cyane cyane iyo hari abashyitsi bagiye kubasura. Yibuka neza ko amazi meza aheruka muri iki kigo mu 2012, bivuze ko imyaka irindwi ishize bakoresha amazi atari meza.

Ruzindana Jean Claude Umuyobozi wungirije ushinzwe imyifatire muri iki kigo, nawe avuga ko bakoresha amazi y’imvura rimwe na rimwe agatekwa cyangwa se agashyirwamo imiti isukura amazi mbere y’uko bayanywa.

Mu myaka isaga ibiri n’igice amaze muri iki kigo avuga ko yabonye amazi ya Wasac inshuro imwe ubwo Perezida Kagame yasuraga Umudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Ngombwa Kagorora Leandre yatangarije INYARWANDA ko hari icyizere cy’uko amazi meza ashobora kuboneka mu meza abiri ari imbere. Avuga ko iki kibazo gisanzwe kizwi ariko biteze amazi azava Kanyonyombya ahari kubakwa ibigega by’amazi.

Yavuze ko iki kibazo kirenze urwego rw’u Murenge ariko ko kiri mu bibazo biri kwihutirwa bigiye gushakirwa umuti. Yagize ati "Hari icyizere. Kanyonyombya amazi yarabonetse meza ibigega biri kubakwa ndumva mu mezi abiri byaba byuzuye.Imiyoboro irimo kandi n’ikibazo kizwi no ku rwego rw’igihugu. Urabona uriya Mudugudu w’ikitegererezo ntabwo wubatswe kugira ngo batinde kubaha amazi rwose.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ntiyabonetse ngo avuge kuri iki kibazo ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage mu karere ka Bugesera, Madamu Imanishimwe Yvette ubwo yabazwaga na Inyarwanda.com kugira icyo adutangariza kuri iki kibazo, yabanje kutwemerera ko tuganira, agitangira kuvuga, telefone ye ihita iva ku murongo, aho ayisubirijeho tumuhamagara inshuro eshatu zose yanga kutwitaba.

ABANYESHURI BO MURI G.S NKANGA BAVUZE KU KIBAZO CY'AMAZI BAMARANYE IGIHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mfitumukiza jeremaya3 years ago
    Nibyiza kandi biranezeza
  • Irasubiza joseph 2 years ago
    ikikibazo kimaze igihe batubeshya ko bazagikemura ariko nibabikemura. turasaba ubuyobozi bw'akarere ko bwadufasha kumva ibibazo byacu kuri iki kibazo cy'amazi meza
  • Irasubiza joseph iran batima2 years ago
    irasubiza joseph wiga g's batima catholic ya rweru uherereye ibatima centre nabyishimiye
  • Irasubiza joseph2 years ago
    S irasubiza joseph wiga g's batima arasaba ubufarsha bwa mazi





Inyarwanda BACKGROUND