RFL
Kigali

BUJUMBURA: Twasuye Big Fizzo iwe mu rugo atuganiriza ku buzima bwe ndetse na studio nshya afite aho atuye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2019 10:01
0


Big Fizzo ni umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uyu mu myaka yatambutse yafashe akarere kose kubera indirimbo ze zinyura nye yagiye akora zigakundwa ku rwego rwo hejuru, uyu muhanzi kuri ubu utuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi twamusuye atuganiriza ku buzima bwe yewe no ku buzima bwe muri rusange.



Ubwo twasuraga Big Fizzo twasanze ari mu byishimo cyane ko umufasha we aherutse kwibaruka umwana wabo nubwo umugore we aba I Burayi arinaho yabyariye umwana w’umukobwa. Aha umunyamakuru yabajije Fizzo impamvu nyiri izina yatumye ava ku mugabane w’Uburayi aho yatuye igihe kitari gito.

Uyu muhanzi, Big Fizzo aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko yagiye I Burayi gushakisha ubuzima n’ubushobozi nyuma yo kubona ibyo yari yagiye gushaka akaba yarahisemo gutaha akifatanya nabandi barundi kubaka igihugu cyabo, uyu muhanzi wakuze afite inzozi zo gukora studio ye ku giti cye akigera I Bujumbura nicyo kintu yahereyeho cyane ko ubu ari umwe mu bahanzi bafite studio ye anafashirizamo abandi bahanzi bakizamuka.

Big Fizzo

Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi

Kugeza ubu Bantu Bwoy studio nshya ya Big Fizzo yamaze gusinyisha abahanzi babiri barimo umwana yakuye mu muhanda amugira umuhanzi ubu ukorera muzika ye ndetse anamwishyurira ishuri cyane ko uretse kuba umuhanzi uyu mwana Fizzo yakuye mu muhanda anamwishyurira ishuri.

Big Fizzo uri gukora kuri Album ye ya gatatu azanamurikira mu Burundi no mu Rwanda yatangarije Inyarwanda.com yadutangarije ko ubu atuye i Burundi ndetse atazongera kujya gutura i Burayi ahubwo we azajya ajyayo mu biruhuko kurusha uko yajyayo gutura. Agira inama abandi bahanzi Big Fizzo yatangaje ko we umuziki ariwo umutunzi kandi ibyio yagezeho byose abikesha umuziki bityo asaba abahanzi gukora umuziki bawukunze ariko kandi bagakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo bagere ku ndoto zabo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIG FIZZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND