RFL
Kigali

Burna Boy yatsindiye ibihembo byinshi muri MVP Awards aho yateye inshuro Davido n’abandi bari bahatanye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/01/2019 12:14
0


Umuhanzi Burna Boy uherutse no gushyira hanze indirimbo yise ‘On The Low’ yakunzwe n’abatari bacye, mu itangwa ry’ibihembo bya MVP Awards byabaye mu ijoro ryo kuwa 6 w’icyumweru tuvuyemo yaciye agahigo.



Burna Boy, umusore ukora injyana ya Afro- Pop wo muri Nigeria yatsindiye ibihembo 4 byavuye muri SoundCity MVP Awards yabaye ku wa 6 nijoro ndetse akaba yari ahagarariwe na nyina umubyara ari nawe mujyanama we unita ku bikorwa bye.

Burna Boy yatsindiye ibihembo 4 muri SoundCity MVP Awards

Ibihembo Burna Boy yegukanye ni Listeners’ Choice, Best Male, Song of the year- YE na African Artist of the year bivuze ngo (Ni amahitamo y’abumva, indirimbo y’umwaka, Umuhanzi w’umusore witwaye neza ndetse n’umuhanzi wa mbere w’umwaka muri Afurika).

Nyina wa Burna Boy, ari nawe Manager we niwe wakiriye ibihembo by’umuhungu we ndetse anashimira cyane bikomeye abafana b’umwana we Burna Boy kuba baratumye indirimbo YE iba iy’umwaka, yashimiye Imana cyane mu izina rya Burna Boy, ashimira YouTube ku rwego yagejejeho YE ahantu hatandukanye haba muri Times Square, New York n’ahandi. 

Uyu mubyeyi kandi yasoje ashimira byimazeyo Kanye West kuba yaritiriye Album ye izina ry’indirimbo y’umuhungu we, ‘YE’ maze asoza abwira abafana ba Burna Boy ati “Mu mwaka w’2019 mwitege ibikorwa byinshi birenze.”

Maman wa Burna Boy akaba na Manager we niwe wagiye kumufatira ibihembo (Photo Credit: nnu.ng)

Kubera indirimbo YE kandi, Producer Phantom usanzwe ukorera Burna Boy yatsindiye igihembo cy’uwakoze ingoma nziza y’umwaka ndetse anahishura ko byamutwaye amasaha 2 gusa gukora iyo beat naho Burna Boy bikamutwara isaha imwe gusa kuba yarangije gufata amajwi yayo. Byumvikane ko mu masaha 3 gusa YE yari ikozwe irangiye, ni ubuhanga budasanzwe bwagaragajwe mu gihe gito cyane.

Mu itangwa ry'ibihembo bya SoundCity MVP Awards abo kwa Burna Boy bihariye ibikombe

Mu bigaragara byo, kuba Burna Boy atangiye umwaka yibikaho ibihembo 4 mu irushanwa rimwe, 2019 ni umwaka umusekeye cyane ndetse nawe aherutse kubishimangira mu itangazo yageneye abanyamakuru ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya ‘On The Low’ ndetse na nyina umbyara ari nawe Manager we yabihamirije abafana be ubwo yakiraga ibi bihembo bya SoundCity MVP Awards.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND