RFL
Kigali

BURUNDI: Natacha ufite igihembo aherutse kwegukana muri Hipipo Awards yakiriwe mu biro na Perezida Nkurunziza Peter-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2019 14:27
1


Mu minsi ishize ni bwo abategura ibihembo bya Hipipo Awards bashyikirije abahanzi ibihembo byabo, aha umurundikazi umwe rukumbi Natacha ni we wegukanye iki gikombe. Nyuma y'uko acyegukanye, yakiriwe mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Burundi Nkurunziza Peter washyikirijwe iki gihembo cyatashye mu Burundi.



Iki ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019 aho Natacha mu mukenyero mwiza w’Abarundikazi yashyiriye Perezida Nkurunziza Peter igihembo aherutse kwegukana mu muziki cya Hipipo Awards ibihembo bitegurirwa muri Uganda. Uyu muhanzikazi usanzwe ari mu bagaragaza imbaraga nyinshi mu gukora muzika mu gihugu cy’u Burundi yishimiye kwakirwa na Perezida Nkurunziza Peter.

Mu ijambo rye nyuma yo guhura na Perezida Nkurunziza Peter, Natacha yagize ati” Nyakwigendera Memba (uwahoze ari perezida w’ihuriro ry’abahanzi mu Burundi uherutse kwicwa atewe ibyuma) ni we wivugiye ati Umwanya w'amajambo waheze ubu ni umwanya w'ibikorwa”. Ubwo yamaraga kwegukana iki gihembo Natacha yakiriwe bikomeye mu mujyi wa Bujumbura cyane ko ari kimwe mu bihembo mpuzamahanga mu muziki byari bitashye i Burundi dore ko atari kenshi muri iyi myaka abahanzi b’i Burundi begukana ibihembo bya muzika mu ruhando mpuzamahanga.

NatachaNatachaPerezida Nkurunziza yakiriye mu biro bye umuhanzikazi Natacha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkurunzizabosco5 years ago
    Kweli abarundi turashoboye cyane gose reka tumutere inguvu natasha abandanye kurushaho big up Natacha





Inyarwanda BACKGROUND