Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, Canal+, ikaba n’umufatanyabikorwa w’umukino w’amagare mu Rwanda by'umwihariko ‘Tour du Rwanda’, muri uyu mwaka yazanye agashya muri iri rushanwa, aho abanyarwanda bazigurira dekoderi zayo za HD zagabanyirijwe ibiciro ndetse bakazanagira amahirwe yo gutsindira amagare ahenze.
Canal+
isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda yerekana amasiganwa mu byiciro
byose, binyuze kuri shene ya ‘Canal+ Sport3’ muri uyu mwaka yongereye iminota
15 ku yari isanzwe, buri mugoroba kuri ‘Canal+ Sport3’ hakazajya hacaho incamake
z'uko agace kagenze mu gihe cy’iminota 50.
Umuyobozi
Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yatangaje ko muri uyu mwaka
Canal+ yazanye ibyiza byinshi kandi bishya bazaniye abanyarwanda birimo nko kubona dekoderi yabo ya HD kandi
igurishwa ibihumbi 15Frw gusa mu buryo bworoshye.
Yagize ati” Muri iri rushanwa tuzaba dufite itsinda ry’abaduhagarariye ku buryo ibikoresho byacu bizajya biboneka ku bwinshi, ubu njye cyangwa mugenzi wanjye yagufasha. Ikindi ukeneye ko tubikugereza mu rugo iwawe duhita tubikora kuko ubu dufite abaduhagarariye mu gihugu hose, nakubwira ko mu isaha imwe umuntu aba abonye ibikoresho byose ku buryo ahita atangira kwirebera televiziyo yahisemo”
Alain Tuyishime (ibumoso) Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri Canal+
Ikindi Alain Tuyishime yavuze ko muri uyu mwaka bazanye agashya ko gutanga amagare yifashishwa mu isiganwa ku bantu batuye mu ntara iri siganwa rizanyuramo. Yagize ati”Ku bantu batuye mu ntara Tour du Rwanda 2020 izanyuramo bafite amahirwe menshi kuko Canal+ izabaha amagare ahenze yifashishwa mu isiganwa”.
Uyu
muyobozi kandi yakomeje avuga ko uyu mwaka biteze ko umubare w’abakurikira Tour
du Rwanda kuri Canal+ uziyongera cyane ndetse n’abagura Dekoderi zayo
bakaziyongera, bityo iyi sosiyeti igakomeza kunguka.
Avuga ko hari uduce twa Tour du Rwanda dukurikirwa na benshi kurusha tumwe mu duce twa Tour de France, bakaba banishimira imikoranire iri hagati yabo n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda’FERWACY’. Mugisha Samuel azaba ari Ambasaderi wa Canal+ muri Tour du Rwanda 2020.
Ubuyobozi
bwa Canal+ buvuga ko iteka buzakomeza kugeza ku Banyarwanda televiziyo bakeneye
kureba kandi mu mashusho asa neza mu buryo bwisumbuye.
Tour
du Rwanda 2020 igizwe n’uduce (Etape) umunani, tuzaba dufite ibirometero 889,
ikazatangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 irangire tariki 01
Werurwe 2020, ikazitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu y’u Rwanda.
Bahawe impano na Canal+
Nyuma yo kuganira n'abanyamakuru hafashwe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Evode MUGUNGA-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO