Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yakoze impinduka ku buryo yatangagamo serivisi zayo, ahanini ikaba yarashingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda, izana Bouquets Enye zikubiyemo byose kandi zibonwamo n’umuryango wose, ziri ku biciro biciriritse ugereranyije n’ibyari bisanzwe.
Hari
hashize iminsi abantu bitotombera izamurwa ry’ibiciro ku ifatabuguzi
ryabafashaga kureba imikino ya Premier League,
aho igiciro cyari cyavuye ku 18,000 Frw kijya ku bihumbi 20,000 Frw.
Mu
kiganiro Ubuyobozi bwa Canal+ bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu
tarki 24 Kamena 2020, bwavuze ko izi
mpinduka zigamije gufasha umuryango kubona bouquet irimo ibyo buri wese
yishimira kuva ku bana kugera ku babyeyi.
Mu
mpinduka Nshya Canal+ yazanye harimo Bouquets Enye (4) zikubiyemo byose kandi
zisangwamo n’umuryango wose, zikaba zavuye kuri Bouquets hafi Esheshatu (6).
Bouquets
4 nshya, harimo iyitwa IKAZE, iyi ikaba ikubiyemo byinshi aho unasangamo
Channel 9 zo mu Rwanda, ugakurira shampiyona ya Turikiya, Premier League y’u
Bwongereza izerekana kandi Shampiyona
y’u Butaliyani (Serie A) n’iy’u Bubiligi ku bihumbi bitanu (5,000 Frw) gusa ku Kwezi.
Bouquets
ya kabiri yitwa ZAMUKA, iyi ikaba ikubiyemo byinshi kuruta ibiri mu IKAZE ndetse
n’umubare wa Channel wakurikira uriyongera, ikaba igura 10,000 Frw ku kwezi.
Bouquets
ya Gatatu yitwa ZAMUKA NA SIPORO, iyi ikaba ikubiyemo byinshi bitandukanye aho
ushobora gukurikira shampiyona zitandukanye ku Isi, Filme n’ibindi byinshi,
ikaba ari Bouquets umuryango wose wisangamo kaba igura 20,000 Frw ku kwezi.
Bouquets
ya Kane yitwa UBUKI, iyi ikaba ibumbatira byose, buri kimwe cyose wifuza kureba
uko waba uri kose ugisanga aha, iyi ikaba igura 30,000 Frw ku kwezi.
Ku
bakunzi ba Premier League ubu bazajya bayisanga kuri Bouquet yitwa Zamuka na
Siporo, umuryango waguze iyi bouquet kandi ubashe gusangaho na shene z’abana
ndetse na Novelas zikundwa n’ab’igitsina gore.
Uretse
izi mpinduka mu biciro, binyuze mu bukangurambaga yise ‘Icara mu mwanya
ugukwiye’ Canal+ mu kurushaho guha ibyiza abakiriya bayo yongereye umubare wa
televiziyo zo mu Rwanda yerekanaga ziva kuri ebyiri zigera ku icyenda.
Izongerewe kuri Canal+ harimo Genesis Tv, Isango Tv, KC2, TV1, BTN na Authentic
TV.
Umuyobozi
Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yatangaje ko izi mpinduka
nshya ziri mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda kunogerwa n’ibyiza kandi ku
giciro kibereye buri wese.
Yagize
ati “Wa muntu wazaga kugura Bouquet y’amafaranga 18,000 Frw ari buze kubonamo
shene zingahe gusa z’umupira ubu araza kongeraho ibihumbi bibiri agure noneho
iyo abasha kubonamo n’iby’abana n’iby’umugore”.
Cyari ikiganiro n'itangazamakuru ku mpinduka Canal+ yazanye
Alain ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yasobanuye ibyiza by'impinduka bazanye
TANGA IGITECYEREZO