RFL
Kigali

Canal+ yasinyanye amasezerano na Airtel azafasha abafatabuguzi kubona serivisi biboroheye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/09/2021 15:48
0


Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+ cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi kubona serivisi bitabagoye bifashishije Airtel Money.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, ku cyicaro cya Canal+ Rwanda giherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Canal+ na Airtel, mu rwego rwo korohereza abakiriya kugura ifatabuguzi ry’amashusho ya Canal+ bifashishije Airtel Money, batavuye aho bari cyangwa ngo bafate ingendo.

Impande zombi zivuga ko ubu buryo buzafasha abafatabuguzi muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko yishimiye cyane amasezerano basinyanye na Canal+ kuko azafasha abakiriya ku mpande zombi kunogerwa na serivisi zihuse kandi zinoze.

Yagize ati: “Twishimiye kubatangariza amasezerano twagiranye, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu, ni serivisi ije yunganira izo dutanga twifashishije Airtel Money”.

Aya masezerano yasinywe mu gihe iki kigo cy’itumanaho cyatangiye ubukangurambaga, aho gishishikariza abakiriya babo ‘kohereza amafaranga ku buntu’, aho buri mukiriya ufite simukadi ya Airtel ndetse unafite Airtel Money abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

Emmanuel Hamez yabwiye Itangazamakuru ko kugura ifatabuguzi rya Canal+ wifashishije Airtel nta kiguzi bisaba, ahubwo ari ubuntu, anaboneraho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda gukoresha Airtel.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na Airtel Rwanda kuko bizorohereza abafatabuguzi bakenera serivisi zabo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, ntekereza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo”.

Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.

Canal+ yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Airtel

Ubu buryo buzorohereza abafatabuguzi kubona serivisi za Canal+ mu buryo bworoshye kandi buhendutse







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND