Kompanyi ya Carcarbaba icuruza imodoka nshya kandi zigezweho mu Rwanda, yamuritse ubwoko bushya bw’imodoka z’amashanyarazi, itangiza ku mugaragaro ubufatanye bwayo na Queen Kalimpinya usanzwe amenyerewe mu marushanwa y’imodoka.
Ku wa Kane w’icyumweru
gishize tariki 28 Werurwe 2024, nibwo kompanyi icuruza imodoka ya Carcarbaba
yamuritse ubwoko bushya bw’imodoka zikorwa n'uruganda Dongfeng ruri mu za mbere
zikomeye mu Bushinwa, isanzwe ihagarariye mu Rwanda no mu Karere.
Modeli nshya
yamuritswe uyu munsi ni Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba
ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420 mu gihe yuzuye neza.
Carcarbaba yamuritse imodoka nshya y'amashanyarazi
Queen Kalimpinya
wamuritswe nka Brand Ambassador’ wa Carcarbaba icuruza imodoka
z'uruganda Dongfeng, yavuze ko yishimiye
cyane kuba umufatanyabikorwa w’iyi kompanyi cyane ko asanzwe ari umuntu ukunda
imodoka kandi akaba yaranabanje gufata umwanya
wo kwiga kuri izi modoka za Dongfeng byumwihariko.
Yagize ati:
“Kuba umufatanyabikorwa wa Carcarbaba ni ibintu nishimiye kubera ko Donfeng ni
imodoka nabanje kwigaho mbere y’uko nifatanya na Carcarbaba kugira ngo ninjya
kuba umuvugizi ‘Brand Ambassador’ w’ubu bwoko bw’imodoka nzabe nzi neza ibyo
ndi gushishikariza abandi kujyamo.”
Kalimpinya
yavuze ko mu bintu bitatu yakundiye izi modoka byanamutera gushishikariza abandi
kuzigura, harimo imikorere yazo myiza n’ubushobozi buhanitse, ikoranabuhanga
rigezweho, ndetse no kuba ikoze mu buryo budahungabanya ibidukikije, nk’imwe mu
ngamba y’Isi yose.
Akomoza ku cyo
azakora mu rwego rwo kumenyekanisha izi modoka, Queen yagize ati: “Icyiza
cy’abanyarwanda ni uko dukunda ibintu byiza kandi tuzi kwihitiramo
ibidukwiriye. Rero ndateganya kumenyekanisha Carcarbaba mu buryo bwose, yaba
ari ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose, yaba ari mu mukino nkina wa Rally,
ngira ngo abantu benshi bakunda amamodoka banakurikirana imikino y’amasiganwa
ku modoka. Naho rero nzagerageza kumenyekanisha ubu bwoko bw’imodoka.”
Queen Kalimpinya agerageza imdoka nshya ya Carcarbaba
Queen Kalimpinya
uherutse no mu Bushinwa, aho yasuye n’uruganda rukora izi modoka za Dongfeng, yavuze ko akigerayo yatunguwe cyane no kubona habayo ubwoko bwinshi cyane
bw’imodoka nziza kandi zikorerwa mu Bushinwa. Yishimiye ko ho usanga abantu bose
badakoresha ubwoko bumwe bw’imodoka, asobanura ko ari ikintu cyiza kigaragaza
ko isoko rikangukiye kumenya imodoka no kwihitiramo.
Yakomeje agira ati: “Ikindi kintu cyiza nabonye mu Bushinwa ni uko bakangukiye gukoresha imodoka z’amashanyarazi, ari nacyo igihugu cyacu kiri kugerageza gukora, kizana imodoka nyinshi za Hybrid cyangwa se EV kugira ngo turusheho kubungabunga ibidukikije. Ni zimwe mu ngamba Carcarbaba ifite, turashaka gufatanya n’u Rwanda kubungabunga ibidukikije.”
Kimwe mu bintu
byamukoze ku mutima cyane ubwo yari ari mu Bushinwa, ni uburyo imodoka
ziteranyirizwayo uhereye ari ibati kugeza irangiye, ashimangira ko DongFeng
ifite gahunda yo gutangira guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.
Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, asobanura impamvu bahisemo Queen Kalimpinya nk'umuvugizi w'iyi kampani
Umuyobozi wa
Carcarbaba, John Mugabo, umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi
bw’imodoka, yasobanuye ko impamvu bahisemo Kalimpinnya nka ‘Brand Ambassador’
w’iyi kampani, ari uko bashatse kugendera mu murongo w’igihugu wo gushyigikira
abari n’abategarugori mu nzego zose baherereyemo, kandi ikirenzeho uyu mukobwa
akaba asanzwe amenyerewe no muri siporo y’imodoka idakunze kurangwamo ab’igitsina gore.
Uyu muyobozi yagize ati: “Ikindi gishimishije ni uko ari bake cyane bakora iriya siporo y’amamodoka. Birashimishije kubona umuntu w’umwana mutoya, uvuga uti ‘nanjye ndashaka guhangana n’abagabo, ntware imodoka.’ Twese twari tuzi ko ari siporo y’abagabo ariko kumubonamo birashimishije. Uretse natwe n’abantu bazwi ku Isi nka Lewis Hamilton yaratangaye biranamushimisha cyane.
Ni ikintu natwe
cyadukuruye, twiyemeza guhera kuri we , tugakorana nawe, akatubera Brand
Ambassador, akadufasha kumenyekanisha imodoka zacu, turi no guteganya kuzamuha
imodoka ya siporo nibicamo nk’uko tubiteganya tuzamushakira imodoka ya Dongfeng
ya siporo, ajye ajya gupiganwa n’abandi nawe afite imodoka nziza. Ubwo n’abandi
bazagenda bakurikiraho, niwe ufunguye umuryango, akaba afunguriye n’abandi.”
Kugura imodoka
muri Carcarbaba biherekezwa n’amahirwe menshi harimo iyo kuba ihabwa guranti
y'imyaka itanu
Ndetse uyiguze
agakorerwa maintenance ku Buntu mu gihe cy'umwaka wose. Muri Carcarbaba
uhasanga igaraje rigezweho rifite ibikoresho byose ndetse n'abakanishi
baturutse ku ruganda bo kwita kuri izi modoka .Carcarbaba ikorera mu Kanogo
hafi na Sawa Citi. Telephone yabo ni 0788708280.
Umwari umwe rukumbi umenyerewe mu marushanwa y'imodoka, Queen Kalimpinya yasinyanye amasezerano na Carcarbaba icuruza imodoka za Dongfeng
Carcarbaba yamuritse imodoka y'amashanyarazi
Igihe yuzuye neza, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420
Imbere mu modoka nshya ya Carcarbaba
Moteri yayo
Mbere yo gutangira gukorana na Carcarbaba, Queen Kalimpinya yabanje kwiga ku modoka za Dongfeng bacuruza mu Rwanda
Kalimpinya agerageza imodoka nshya
Yavuze ko agiye kwamamaza izi modoka ahashoboka hose haba mu Rwanda no mu Karere
Queen Kalimpinya hamwe n'abayobozi ba Carcarbaba
Impande zombi ziyemeje kugira ubufatanye bwiza
Imiryango irafunguye ku bifuza kugura izi modoka muri Carcarbaba
Queen Kalimpinya umenyerewe mu marushanwa y'imodoka ubwo yasuraga uruganda rukora imodoka rwa Dongfeng mu Bushinwa
Queen Kalimpinya na Vicent Chan ushinzwe ubucuruzi muri Carcarbaba
TANGA IGITECYEREZO