RFL
Kigali

Carine Tracy yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nta mahitamo' irimo ubuhamya bw'uko yahinduriwe amateka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2019 19:40
1


Carine Tracy Umutesi winjiye mu muziki mu myaka ibiri ishize agahera ku ndirimbo yise 'I am in love with Jesus', kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Nta mahitamo' ikubiyemo ubuhamya bw'uko yahinduriwe amateka akabaturwa mu isayo ry'ibyaha.



Iyi ndirimbo 'Nta mahitamo' ya Carine Tracy yanditswe na Issa Noel Karinijabo umaze kubaka izina mu kwandika indirimbo z'abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na producer Gashema Marvin. Ni amashusho yafatiwe ahantu henshi muri Kigali harimo i Gikondo kuri Expo Ground na T2000 kuri Bamboo. 

Carine Tracy yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo 'Nta mahitamo' ashaka gutambutsa ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhinduriye amateka. Yagize ati: "Message nifuje gutambutsa ni uko Imana yampinduriye amateka. Nigereranya na Sawuli uko yari ameze atarahindurirwa amateka tuzi ko yari umunyabyaha cyane so n'uko Imana yacu ihindura ibyanze guhinduka ikanabasha guhindura amateka, icyo navuga gukurikira Yesu ni cyo gisubizo, muri Yesu harimo byose!"

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTA MAHITAMO' YA CARINE TRACY

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWERA yvonne5 years ago
    Carine ndakwifuriza gutera imbere muribyose Imana ibigufashemo urumukobwa mwiza cyane ufite nijwiryiza komerezaho❤





Inyarwanda BACKGROUND