RFL
Kigali

CHINA: Umunyarwandakazi Nelly Rutayisire yegukanye ikamba mu irushanwa ry’abanyafurikakazi baba mu mujyi wa Haikou

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2019 18:39
0


Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss AFSU 2019 ry’abakobwa b’abanyafurikakazi baba mu gihugu cy'u Bushinwa mu mujyi wa Haikou, umunyarwandakazi Nelly Rutayisire ni we wegukanye ikamba ahigika abandi bakobwa 9 bahataniraga ikamba.



Nelly Rutayisire w'imyaka 19 y'amavuko yegukanye ikamba rya Miss AFSU (African Students Union) mu birori byabaye tariki 8/06/2019 mu mujyi wa Haikou mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa. Abakobwa 10 barimo umunyarwandakazi Nelly Rutayisire ni bo bahataniraga ikamba ry’umukobwa uhiga abandi uburanga mu banyafrikakazi baba mu mujyi wa Haikou. Aba bakobwa bahataniraga iri kamba, baturuka mu bihugu bitandukanye birimo; Zambia, Nigeria, Rwanda, Morocco n’ibindi.


Nelly Rutayisire (iburyo) ni we wugukanye ikamba rya Miss AFSU 2019

Ikamba rya Miss AFSU 2019 byarangiye ryegukanywe n’umunyarwandakazi Nelly Rutayisire mu gihe umwaka ushize wa 2018 ryegukanywe na Phionah wo mu gihugu cya Sudani. Aganira na InyaRwanda.com Nelly Rutayisire yavuze ko yatewe ishema n’ikamba yegukanye. Yagize ati: “Byaranshimishije cyane kuko ahanini nashyiraga igihugu cyanjye imbere.” Nelly Rutayisire amaze amezi 9 aba mu Bushinwa. Ni umunyeshuri muri kaminuza yitwa Hainan College of Economics and Business, akaba yiga mu mwaka wa mbere.


Nelly Rutayisire yegukanye ikamba ry'umukobwa uhiga abandi uburanga mu banyafurikakazi baba mu mujyi wa Haikou






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND