RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yahimbiye indirimbo Musenyeri Antoni Kambanda-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2019 5:11
0


Mu rwego rwo kwishimira Musenyeri Antoni Kambanda utangira kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali kuwa 27/1/2019 mu birori bibimburirwa n'igitambo cya Misa, Chorale Christus Regnat yamuhimbiye indirimbo yitwa "ISHEMA RY'UMUSHUMBA"



Chorale Christus Regnat ni imwe mu makorali menshi ya Arkidiyosezi ya Kigali ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis i Remera. Iyi korali yahimbiye indirimbo umushumba mushya wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoni Kambanda.

Ibango ry'iyo ndirimbo rikaba rikubiye mu ntego ye; igira iti : "UT VITAM HABEANT " bisobanuye ngo "Bagire ubuzima". Chorale Christus Regnat iramwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo yaragijwe yo gukenura ubushyo muri Arkidiyosezi ya Kigali nka Arkiyepisikopi wayo.  'Ut vitam habeant' ni ryo shema ry'umushumba.


Musenyeri Antoni Kambanda wahimbiwe indirimbo


Chorale Christus Regnat

UMVA HANO 'ISHEMA RY'UMUSHUMBA' INDIRIMBO YA CHRISTUS REGNAT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND