RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo gikomeye i Rubavu; Icyifuzo cya benshi cyirubahirijwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2019 17:40
2


Chorale de Kigali imaze kwigarurira imitima ya benshi haba i Kigali ndetse no mu nkengero zayo kubera kubategurira ibitaramo by’indirimbo zikunzwe, ubu noneho yiyemeje no kugera mu ntara. Iy’Uburengerazuba ni yo ibimburiye izindi.



Ku itariki ya 20 Mutarama 2019, i Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, muri salle ya Centre Culturel, ahazwi nko kuri Vision Jeunesse Nouvelle, guhera saa cyenda z’amanywa, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazaba banzitse igitaramo gitegerejwe n’abanyarubavu benshi ndetse n’abakunzi benshi biyemeje kuzayiherekeza baturutse i Kigali, aho kwinjira azaba ari ibihumbi icumi mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu mu myanya y’indi.

Chorale de Kigali

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Chorale de Kigali Dr. Albert Nzayisenga mu gitaramo iherutse gukora kikitabirwa mu buryo budasanzwe, ubwo icyumba cyaberagamo igitaramo cyakubitaga kikuzura, ndetse abantu benshi bagasubirayo batinjiye kubera ko imyanya yari yateguwe yari yashize, Chorale de Kigali yiyemeje kujya isanga abakunzi bayo hirya no hino kugira ngo ibakorere igitaramo nk’icyo iba yakoreye i Kigali ariko yibande cyane ku ndirimbo zakunzwe kurusha izindi.  Kuri iyi nshuro ya mbere, abanyarubavu ni bo babimburiye abandi mu kwishimana na Chorale de Kigali, mu gitaramo cyatewe inkunga na Horizon Express na Kivu Peace View Hotel.

ICYIFUZO CYA BENSHI KIRUBAHIRIJWE!

Kuva Chorale de Kigali yatangira gukora ibitaramo bihuza abantu benshi mu mwaka wa 2013, abakunzi bayo ntibahwemye gusaba ko ibitaramo nk’ibyo byajya binategurwa mu ntara, bityo abahatuye na bo bakajya biyumvira ku byiza abari i Kigali babatanze.  Kuva muri icyo gihe cyose, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali  bwagiye butekereza uko bwashyira mu bikorwa icyo cyifuzo ariko ntibishoboke, none intangiriro z’umwaka wa 2019 zije ari igisubizo ku batuye i Rubavu no mu nkengero.

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Rukundo Charles Lwanga, Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, yatangaje ko imyiteguro y’icyo gitaramo igeze kure kandi ko n’abaririmbyi bakereye kuzashimisha abanyarubavu nk’uko babikoze mu mpera z’umwaka ushize ubwo baririmbiraga ahahoze ari Camp Kigali, abitabiriye igitaramo bagataha bakifuza gukomeza gutaramirwa.

Chorale de Kigali

Bamwe mu bitabiriye igitaramo Chorale de Kigali iherutse gukorera muri Kigali

Yanongeyeho ko abazaza muri icyo gitaramo bazahabwa amahirwe yo kwiyumvira indirimbo zikunzwe gusabwa n’abenshi nka Turate Rwanda nziza, indirimbo ya Champion’s league n’izindi nyinshi zanyuze benshi mu gitaramo giheruka.  Asoza ikiganiro yagize ati: "Twiteguye kuzashimisha abazitabira igitaramo cyacu, yemwe n’abacikanwe ubushize aya ni amahirwe babonye yo kuzaza kwiyumvira indirimbo zuje ubuhanga n’uburyohe zizaririmbwa na Chorale de Kigali."

Chorale de Kigali ni Chorale yashinzwe mu mwaka wa 1966, ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango bageze ku 135 biganjemo urubyiruko.  Uko imyaka ishira indi igataha,  ni ko ikomeza gukundwa na benshi kubera ibitaramo itegura, ibihangano byayo igenda igeza ku bantu haba ku macds, ku madvds ndetse no kuri channel ya youtube, aho usanga amashusho y’indirimbo zinyuranye zaririmbwe na Chorale de Kigali mu bitaramo kuva mu mwaka wa 2013, ndetse n’izindi zaririmbwe na yo mu bihe binyuranye.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali igiye gutaramira abanyarubavu

REBA UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CY'UBURYOHE CHORALE DE KIGALI IHERUTSE GUKORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safa5 years ago
    tuzabyigana naho tuuu.
  • Mugabo John5 years ago
    Ohhhh !!! Mbega byiza !! Abanyamusanze rwose natwe mugire mutugereho. Gusa ubu ngiye gukora ibishoboka byose nzagere i Rubavu niyumvire Chorale de Kigali kuko nyikunda byasaze. Ubushize n'ubwo ntabashije kuza i Kigali ariko narabakurikiye. Mwaratwemeje kweli kweli. Ahubwo se ko mutatubwiye aho umuntu yasanga amatickets ngo tuyibikeho hakiri kare ko numvise ko ashira vuba ? Turi kumwe cyane rwose kandi iyo gahunda yo kumanuka muyikomeze ku buryo uyu mwaka uzajya kurangira intara zose muzigezemo. Tubemerera cyane ko muzi ibintu kandi ntimwirate. John M.





Inyarwanda BACKGROUND