RFL
Kigali

Chorale Illuminatio ya UR-Huye yateguye ku nshuro ya 8 amarushanwa agamije guteza imbere umuziki w'umwimerere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2019 17:49
7


Ku nshuro ya 8 hagiye kuba amarushanwa ngarukamwaka y’amakorali ategurwa na Chorale Illuminatio yo muri UR-Huye. Amarushanwa yo muri uyu mwaka ‘Classic Music Competition 2019’ araba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 abere i Huye muri Groupe Officiel de Butare.



NAYITURIKI Roberto Lambert, Umuyobozi wa Chorale Illuminatio yabwiye Inyarwanda.com ko aya marushanwa agamije guteza imbere umuziki w’umwimerere no gushyigikira impano z’urubyiruko biciye mu muziki. Yagize ati: “Iki ni igikorwa cy'amarushanwa agamije guteza imbere umuziki w'umwimerere (Musique Classique) no gushyigikira impano z'urubyiruko biciye mu muziki.

Iki gikorwa gitegurwa kandi kigashyirwa mu bikorwa na Chorale Illuminatio igizwe n’abanyeshuri biga muri UR-Huye basengera muri Kiliziya Gatolika. Kuri iyi nshuro aya marushanwa azitabirwa n’ibigo birindwi ari byo: Ecole des Sciences Byimana, Collège du Christ Roi Nyanza, Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, ENDP Karubanda, St Mary's High School Kiruhura, G.S. St Phillipe Neli Gisagara na EAV Kabutare.


NAYITURIKI Roberto Lambert yabwiye Inyarwanda ko aya marushanwa amaze gutanga umusaruro mu buryo bukomeye aho abanyeshuri barushaho gukunda no gushyira umuhate wabo mu muziki w’umwimerere. Ati: “Umusaruro ni uko abanyeshuri barushaho gukunda no gushyira umuhate wabo muri musique classique, bakiga gucuranga ndetse no kuririmba neza kuburyo bw'abahanga. Buri mwaka abanyeshuri bazana udushya dutandukanye, aho bamwe banahimba indirimbo ku buryo bunoze bakaziserukana ukabona binogeye ijisho,”

Yavuze ko abazaba aba mbere muri aya marushanwa bazahembwa ibihembo bitandukanye birimo igikombe ndetse n’amafaranga. Abazaba aba kabiri bazahabwa amafaranga gusa. Icyakora abitabiriye bose barashimirwa bagashyikirizwa ‘Certificates of Appreciation’ n'ibitabo by'indirimbo. Muri ‘Classic Music Competition 2019’ bamwe mu bazaba bari mu kanama nkemurampaka ni: A. Jean Damascène MANIRAHO, Ndahilo Ndoli Pacis Eusèbe, Mr Janvier Murenzi n'umufaratiri uturuka muri Cercle St Paul de NYAKIBANDA.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simbi sangwa5 years ago
    Chorale illuminatio irarenze pe
  • Bosco5 years ago
    Twishimiye ihikorwa kiza mwateguye. Arko kizaberahe? Ryari?
  • Zivugukuri jean Marie vianney5 years ago
    Mbega byiza! Chorale illumination Murano gushimwa rwose kubw iki gitekerezo mwagize mukaba mukigejeje kur uru rwego! Umusaruro uragaragara ahantu hose kabisa! Imana ikomese ibashoboze!
  • ndikumukiza Emmy5 years ago
    iyi Chorale turayishimira cyane twebwe ababyeyi kuko iyo twohereje abana mu mashuri ntibahahurira n'amasomo gusa ahubwo bahungukira n'ubwo bumenyi bundi butandukanye!choral Illuminatio rero,courage rwose!turabishimiye!
  • NIYITANGA Fabrice5 years ago
    Chorale Illuminatio ndayishimira kuri iki gitekerezo cyiza yagize. mu byukuri hari urubyiruko rutabona uko rugaragaza impano rufite mu muziki ari mu micurangire no mu miririmbire! nizera ko ubu buryo bwaje gufasha no kongera ubumenyi ku umuziki mu bana b'abanyarwanda! Chorale Illuminatio mukomerezaho, mukomeze mumurikire rubanda nkuko izina ryanyu ribivuga neza!
  • Vincent Twahirwa5 years ago
    Chorale Illuminatio turayishyigikiye Kandi twiteguye kuzajya kumva umuziki classic abanyeshuli barushanwa ndashishikariza nabandi kuzitabira turi benshi
  • Evode le Prince5 years ago
    Iki gikorwa ni ingenzi kandi ni ingirakamaro kirafasha kuko gifasha abanyeshuri kuzamura impano zabo mubigendanye n' imiririmbire ndetse n' imicurangire ya instrument musicalle





Inyarwanda BACKGROUND