RFL
Kigali

Chorale St Paul Kicukiro yashishikarije gusura u Rwanda mu ndirimbo “Rwanda Horana Ibyiza”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2019 11:28
1


Chorale St Paul yo muri Paruwasi Kicukiro muri Kiliziya Gatolika, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya “Rwanda Horana Ibyiza” yavuzemo byinshi byiza bitatse u Rwanda inashishikariza abantu kurusura.



Chorale St Paul Kicukiro yavutse mu 2009. Iririmba kenshi indirimbo zo mu njyana ya ‘Classique’ zanditse mu manota. Iyi ndirimbo “Rwanda Horana Ibyiza”, yasohotse kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019, igizwe n’iminota irindwi n’amasegonda 18’.

Ni indirimbo yumvikanamo ibicurangisho byo muri Kiliziya Gatolika bitanga umuziki wizihiye amatwi.

Abaririmbyi b’iyi Korali bahuje amajwi bitsa cyane ku kuvuga ibyiza bitatse u Rwanda, bashishikariza gusura u Rwanda banifuriza u Rwanda guhamya ibirindiro no mu mahanga.

Bati “Nkundira nkuvuge Rwanda yacu nziza mubyeyi ndate ibyiza byawe.

Utatse ibiyaga, amashyamba n’imisozi myiza. Rwanda mubyeyi mwiza abana bawe uduteye ishema!

Bungamo bati “Niba utarasura u Rwanda uzaze urebe ibyiza Rurema yaduhaye.

Utatse Parike nziza y’Akagera, Nyungwe n’ibirunga. Rwanda mubyeyi mwiza abana bawe uduteye ishema! Niba utarasura U Rwanda uzaze urebe n’ingagi nziza tubarusha.”

Chorale St Paul Kicukiro yashyize ahagaragara indirimbo "Rwanda Horana Ibyiza"

Iyi ndirimbo “Rwanda Horana Ibyiza” yahimbwe na Denys iririmbwa na Chorale St Paul kicukiro.

Denys yatangarije INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo agira ngo agaragaza byinshi byiza bitatse u Rwanda anasabe abanyarwanda gukomeza kurinda ibyagezweho.

Yagize ati “Ni indiruimbo igamije kurata ibyiza bitatse igihugu n'ibyo u Rwanda rwagezeho, igakangurira abantu gusura u Rwanda ngo barebe ibyo byiza, hanyuma igashishikariza abanyarwanda gusigasira ibyo byiza.”

Ni chorale St Paul Kicukiro igizwe n'abanyamuryango 80. Kuva yavuka imaze gushyira hanze album imwe ariko ubu iri gutegura gushyira hanze indi album y'indirimbo zinyuranye.

Chorale St Paul uretse kuririmbira ku Kicukiro ikorera n'ivugabutumwa mu bice byose by'igihugu ikaririmbira abakristu mu nsengero zitandukanye.

Intego yayo ni uguteza muzika imbere ndetse ikazarenga imbibi ikageza ubutumwa mu mpande z'isi zose.


Mu ndirimbo "Rwanda Horana Ibyiza" bashishikarije gusura u Rwanda

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "RWANDA HORANA IBYIZA" YA CHORALE ST PAUL KICUKIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serge1 year ago
    Shaka nimero zanyu hari indirimbo shaka ko St paul ikora y'ishuri





Inyarwanda BACKGROUND